RFL
Kigali

Mali yabonye ubwigenge! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/10/2024 8:04
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 22 Ukwakira ni umunsi wa 296 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 70 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza mutagatifu Marie Salomé, Lupien, Wendel.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1784: U Burusiya bwatangiye gukoloniza ikirwa cya Kodiak ndetse na Alaska.

1859: U Burusiya bwatangaje ko bugiye kugaba intambara kuri Maroc.

1875: Muri Argentina ku nshuro ya mbere habonetse umurongo wa telegraph (telegraph connection).

1877: Muri Scotland habaye impanuka y’abacukura amabuye y’agaciro mu kirombe kiri ahitwa Blantyre, gihitana abantu 207 bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

1943: Laos yabonye ubwigenge bwayo, yigobotora ubukoloni bw’u Bufaransa.

1960: Mali yabonye ubwigenge, yibohora ingoyi y’ubukoloni bw’u Bufaransa.

1976: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hahagaritswe ibiribwa bigaburirwa amatungo yo mu rugo by’umwihariko imbwa bizwi mu ndimi z’amahanga nka Red Dye No. 4 nyuma yo kubona ko bitera ibibyimba mu mpago z’imbwa.

2008: U Buhinde bwatangije gahunda y’ubutumwa bwo kohereza icyogajuru Chandrayaan-1 ku kwezi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1939: Joaquim Chissano wigeze kuba umukuru w’igihugu cya Mozambique.

1939: Chaswe Nsofwa, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Zambia.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2001: Prof. Dr. Dkfm. Helmut Krackowizer, wari umunyamakuru ndetse akitabira amarushanwa yo gutwara amamoto.

2002: Richard Helms, wabaye umuyobozi w’ikigo cy’iperereza cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika CIA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND