Kigali

Uko umusizi Murekatete yahisemo Nyirarukundo wo mu Indamutsa bagakorana igisigo Amakiriro - VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/10/2024 8:49
0


Umusizi Murekatete uheruka gushyira hanze igisigo yise ‘Amakiriro’ akagikorana n’umunyabigwi mu gukina ikinamico mu Itorero Indamutsa, yatangaje ko yemeye kujya mu gisigo cye bahuye bwa mbere.



Umwe mu basizi beza bakiri bato kandi b’igitsina gore bagezweho muri iki gihe, Murekatete arakataje mu bikorwa by’ubusizi.

Uyu musizikazi amaze iminsi miKe ashyize hanze igisigo yise ‘Amakiriro’ avuga ko yagikoze agendeye ku nkuru mpamo y’ubuzima umwe mu nshuti ze yarimo anyuramo.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umusizi Murekatete yagarutse ku buryo yahuye na Nyirarukundo wamamaye mu itorero Indamutsa zikina ikinamico inyura kuri RBA ndetse n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye.

Umusizi Murekatete yavuze ko yahuye bwa mbere na Nyirarukundo Beatrice ubwo yari agiye mu itorero Indamutsa hanyuma umunsi wa mbere ahita anamusaba ko yamugira mu gisigo.

Murekatete yagize ati “Bwa mbere duhura, nari nagiye mu Indamutsa hanyuma mubonye mbona neza yujuje ibyo numvaga nshaka ko umuntu twakorana igisigo yaba yujuje. Nashatse guhita mbimubwira umutima umwe ukambwira uti ntabwo wahita ubimubwira aka kanya.

Icyo gihe, natekereje ko nta yandi mahirwe nzongera kugira yo kuba namugezaho icyo kifuzo cyange hanyuma mpita mbimusaba ako kanya uwo munsi ariko arampakanira ambwira ko bidashoboka. Nyuma y’aho nakomeje kumutakambira birangira yemeye.”

Nyirarukundo Beatrice we avuga ko icyo gihe Murekatete amusaba ko bakorana bakorana igisigo, ntabwo yari azi uburyo yagikoramo kuko bwari ubwa mbere yaba agiye gukora igisigo ariko nyuma yaje kumva ko akwiye gufasha umwana nka Murekatete wamugiriye icyo cyizere ndetse akanamusaba ubufasha.

Yagize ati “Kugira ngo tujye gukorana byabaye inzira ndende ariko mbona ari Imana yaduhuje. Twakoranye ku munsi wa mbere duhuye aribwo mubonye nawe aribwo ambonye. Ngo yajyaga ahora anyumva akifuza ko twabonana tukaganira.

Umunsi wa mbere duhura twahuriye mu iby’Ikinamico hanyuma ati umuntu ni uyu! Ni we tuzafatanya gusa byari ibintu bigoye kuri njye kuko nari nzi ibintu by’ikinamico ntazi iby’ubusizi. Twari twakiniye ahantu hamwe hanyuma nsohotse aba angejejeho ikifuzo cye.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ibintu by’ubusizi nari mbizi ntabeshye nabanje no kubyanga hanyuma arahatiriza cyane, buriya arahatiriza cyane. Nashatse kumuhakanira ndamubwira nti ndavuga nkahembwa ubwo uzampemba hanyuma arambwira ati nta bihembo ndatangira kubonamo ariko nyuma nza kumva ko nkwiye kumufasha nk’umubyeyi.”

Murekatete yavuze kandi ko nyuma y'uko Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi,Dr.Utumatwishima asangije abamukurikirana igisigo cye, byamusigiye isomo ryo gukora cyane kuko byamweretse ko ibyo akora byishimirwa na benshi kandi n’ababireberera babyishimira.


Umusizi Murekatete yavuze ko kuba Minisitiri yarasangije abamukurikirana igihangano cye gishya, byamwongerereye imbaraga mu busizi bwe



Umusizi Murekatete aheruka gushyira hanze igisigo yise Amakiriro



Umusizi Murekatete yatangaje ko yinginze Nyirarukundo kugeza yemeye ko bakorana kandi ko Ikinyarwanda akoresha agikesha kuba akunda ibyo akora bituma yiga umunsi ku wundi


Nyirarukundo Beatrice yavuze ko Murekatete ajya kumusaba ko bakorana atabyemeye ako kanya kuko yumvaga inganzo y'ubusizi atagerageje mu buto bwe atahita ayishobora

Reba ikiganiro twagiranye na Murekatete

">

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND