RFL
Kigali

OMS yashimye uko u Rwanda rukomeje guhangana na Marburg

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/10/2024 10:09
0


Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr.Tedros Adhanom Ghebreyesus uri mu Rwanda, yashimye ingamba za Leta y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg.



Ibi, yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima, ku birimo gukorwa mu guhangana n'iki cyorezo. 

Nyuma y'ibi biganiro, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko igabanuka ry'iki cyorezo rigaragara, ari intambwe ifatika n’umusaruro w’ingamba zashyizweho.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus asobanura ko we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana biyemeje ko iki cyorezo kirangira vuba hashoboka,anizeza ubufatanye n’inkunga by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu guhangana n'iki cyorezo.

Dr.Tedros ari kumwe kandi na Dr.Nsanzimana basuye ikigo, Baho ahavurirwa abanduye iki cyorezo, avuga ko yashimishijwe n'ubunyamwuga yasanganye abaganga bahakorera, harimo n'uburyo bafashije bagenzi babo bahuye nacyo.

Yabashimiye kandi uburyo bakomeje kwihangana mu guhangana n'iki cyorezo, abizeza ubufasha bwa OMS mu gukomeza kugihashya kugira ngo kirandurwe burundu.

Uyu muyobozi kandi, yanasuye ahari kubakwa Uruganda rwa BioNTech Africa, ruzajya rukora inkingo n'imiti mu cyanya cyahariwe inganda, i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ni uruganda ruzifashisha ikoranabuhaga rya mRNA, rukaba rwitezweho gufasha Afurika kubaka ubushobozi bwo kwihaza mu nkingo no gukomeza kwagura Ibikorwaremezo byo mu rwego rw'ubuvuzi.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu, igaragaza ko nta muntu wanduye Icyorezo cya Marburg mu bipimo 103 byafashwe, naho abamaze guhabwa urukingo biyongereyeho 38 mu gihe abarwayi batatu ari bo bakirimo kuvurwa.


Umuyobozi mukuru wa OMS yashimye intambwe u Rwanda rukomeje guhangana n'Icyorezo cya Marburg 

Yasuye uruganda ruzajya rukora inkingo n'imiti ruherereye i Masoro

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND