RFL
Kigali

Byinshi ku kamaro k'umusemburo w'urukundo mu mubiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/10/2024 12:16
0


Oxytocin ikunze kwitwa umusemburo w’urukundo, ni umwe mu misemburo y’ingenzi mu mubiri wacu dore ko kuva ku gukora imibonano kugera ku kubyara no gusabana byose uyu musemburo ubigiramo uruhare.



 Ni umusemburo udaturuka mu byo kurya ahubwo wiyongera cyangwa ukagabanyuka bitewe n’imibanire yacu n’abandi uretse ko kuva mu myaka ya 1900 hakozwe uyu musemburo ukoreshwa mu gufasha abagore kubongerera ibise igihe cyo kubyara.

Akamaro ka Oxytocin mu mubiri wa muntu:

1.Ifasha mu kuba umwe

Uku kuba umwe tuvuga hano ni uguhuza hagati y’abantu, kubyumva kimwe. Abagore batwite inda mu gihembwe cya mbere bakagira uyu musemburo mwinshi, bigaragara ko nyuma yo kubyara baba bakunze cyane abana babo aho bigaragarira mu byo babakorera nko kubaririmbira ubuguyiguyi, kumva ntaho yajya amusize n’ibindi byiza byinshi byerekana ko atifuza icyamutandukanya n’umwana we.

2. Ikomeza imibanire

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana barerwa na ba nyina bababyaye ndetse n’abarerwa n’abatari ba nyina, bwagaragaje ko aba bana iyo bari kumwe n’abo bita ba nyina, ku bari kumwe n’abababyaye uyu musemburo uhita wiyongera mu gihe ku barerwa n’abatarababyaye uyu musemburo udahinduka. Bikaba ariyo mpamvu usanga umwana urererwa mu muryango atavukamo hari imibanire imugora, nubwo yagerageza hari ibyanga.

3. Kugabanya Stress

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko gutandukanywa n’abavandimwe n’inshuti ukajya ahantu ha wenyine cyangwa mu bantu utisanzuyeho byongera kwigunga, stress na kwiheba gukabije(Depression). Iyo rero ubonye ikizamura Oxytocin yawe kwa kwigunga kurashira na stress ikagabanyuka.

4. Itera kwibuka ibihe byiza wanyuzemo

Ubwiyongere bw’uyu musemburo butuma ubasha kwibuka abawe mwabanye neza ndetse n’ibihe byiza wigeze kunyuramo mu buzima bwawe nko gutsinda, guhabwa impano runaka.

5. Ifasha kubyara no konsa

Uyu musemburo wiyongera cyane mu gihe cyo kubyara aho ufasha umura kwitandukanya n’inkondo yawo kwifungura bikorohereza umwana kuvuka (ibise). Kuva mu 1900 uyu musemburo warakozwe mu nganda aho uterwa abagore bafite ibise bike cyangwa babibuze ngo ubafashe ubyara. Nyuma yo kubyara uyu musemburo ukomeza gufasha umugore umwongerera amashereka ndetse unamufasha kudakomeza kuva.

6. Ifasha mu kurangiza

Uyu musemburo kandi wiyongera mu gihe cyo gukora imibonano aho uba mwinshi iyo umugabo ari gusohora ndetse ukaniyongera igihe umugore arimo kurangiza. Aha ni naho ahanini bahera bawita umusemburo w’urukundo kuko utuma abakorana imibonano muzabitsina (idakingiye) barushaho kongera urukundo n’ubusabane.

7. Ifasha kureka ibiyobyabwenge

Nk'uko ikinyamakuru Progress in Brain Research kibigaragaza, ubwiyongere bw’uyu musemburo mu mubiri butuma ubasha kureka urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge kandi n’ubushake bwo kunywa inzoga bukagabanyuka. Hari abatera urwenya ko uhaye umugabo guhitamo hagati y’imibonano no kunywa agacupa abenshi bahitamo imibonano. Ibi bifitanye isano ya bugufi no kuba uyu musemburo wiyongera mu gihe cy’imibonano.

8. Yongera imibanire n’abandi

Abantu barwaye autism usanga bibagora kuba basabana n’abandi ndetse no kugira inshuti. Nyamara abakoreweho ubushakashatsi bagahabwa uyu musemburo unyuzwa mu mazuru (kuwushoreza) byagaragaye ko imibanire yabo n’abandi yagiye yiyongera.

9. Ituma kurinda abandi byiyongera

Uku kurinda ni kimwe no gutabara aho uyu musemburo utuma umubyeyi yanitangira umwana we, umugabo yakitangira umugore, ndetse ni na kwa kundi abasirikare ku rugamba badashobora gutererana mugenzi wabo ufashwe n’abo bahanganye. Ibi byose biterwa n’ubwinshi bwa Oxytocin iri mu maraso yawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND