RFL
Kigali

Djibouti igiye kwakirira Amavubi mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/10/2024 19:40
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ishobora kuba yagize amahirwe y'imbonekarimwe mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'abakinira imbere mu gihugu CHAN.



Ikipe y'igihugu ya Djibouti umukino izawakinira mu Rwanda  ari naho ruzakinira uwo kwishyura.

Umukino w'ijonjora ry'ibanze ikipe y'igihugu ya Djibouti izakiriramo u Rwanda, uteganyijwe hagati ya tariki ya 25 n’iya 27 Ukwakira 2024.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y'uko Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade’ yabwiye itangazamakuru ko ikipe y'igihugu ya Djibouti yasabye kwakirira mukino wayo mu Rwanda ndetse yamaze kubyemererwa.

Kalisa Adolpfe yagize ati "Ubusabe bwaratanzwe natwe turasubiza. Bwaratanzwe basubizwa ko bemerewe. 

Nyuma y'uko Djibouti izakirira u Rwanda i warwo, umukino wo kwishyura na wo uzabera i Kigali aho uteganyijwe hagati ya tariki ya 1 n’iya 3 Ugushyingo 2024.

Mu gihe Amavubi aba arwana no kujya mu gikombe cya Afurika AFCON byaranze, muri CHAN ikinwa n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu ho birabakundira kuko u Rwanda rumaze kuyitabira inshuro Enye. 

Nubwo ikipe y'igihugu ya Djibouti ibarizwa mu makipe aciriritse ku mugabane wa Afurika, ntabwo twakwirengagiza ko ijya icishamo ikagira imikino itsinda. Ku itariki 17 Kamena yagiye muri Pakistan iyitsindira mu rugo ibitego bitatu ku busa.

Ku itariki 14 Kamena kandi Djibouti yatsinze Ibirwa bya Mauritius ibitego bitatu kuri kimwe.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda imenyereweho kwitabira imikino ya CHAN, imikino y'ijonjora ry'ibanze izakina na Djibouti izayikinira mu Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND