RFL
Kigali

Rwanda Premier League yemeje isubukurwa rya shampiyona mu mpera z'iki cyumweru, ubusabe bwa APR FC burubahirizwa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/10/2024 14:16
0


Nyuma y'impaka zimaze iminsi mu mupira w'amaguru hatekerezwa ko shampiyona ishobora kuzakinwa igihe kirekire kubera gahunda z'ikipe y'igihugu, Rwanda Premier League yemeje ko mu mpera z'iki cyumweru shampiyona y'u Rwanda izakomeza.



Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, urwego rushinzwe gutegura shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League rwatangaje ko imikino y'umunsi wa Gatandatu ya shampiyona izasubukurwa ku itariki ya 19, 20 na 21 Ukwakira 2024. 

Itangazo rya Rwanda Premier League rya none rije rivuguruza iryari ryasohotse ku itariki 10 Ukwakira 2024 riviga ko imikino y'umunsi wa Gatandatu ya Shampiyona itagikinwe mu matariki ya 19, 20 na 21 Ukwakira kubera ko ikipe y'igihugu izaba iri kwitegura gukina ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike y'igikombe cya Africa cy'abakinira imbere mu gihugu CHAN. 

Iri tangazo ryo ku itariki 10 Ukwakira rikimara gusohoka impaka zabaye nyinshi hibazwa niba shampiyona y'u Rwanda izakinwa ikarangira kubera ko gahunda z'ikipe y'igihugu zazajya zituma isubikwa igihe kinini kandi wanareba kuri gahunda ikipe y'igihugu ifite imbere ukabona ni nyinshi. 

Abacungira hafi amategeko y'umupira w'amaguru batangiye gutekereza ko hakubahirizwa itegeko rya FIFA rivuga ko abakinnyi umutoza aba yarahamagaye bagomba kuva mu makipe bakinira bakajya mwiherero w'ikipe y'igihugu habura iminsi itanu ngo ikipe y'igihugu ikine. 

Nyuma yo gusesengura ibyo byose ubuyobozi bwa FERWAFA na Rwanda Premier League bwarateranye bwanzura ko imikino ya shampiyona ikomeza mu mpera z'iki cyumweru, igakinwa ku munsi wa Gatandatu. 

Amakuru y'uko imikino ya shampiyona y'u Rwanda izakomeza mu mpera z'iki cyumweru agiye hanze nyuma y'itangazo rya Rwanda Premier League rigira riti " Rwanda Premier League Board iramenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru n'abanyarwanda muri rusange ko nyuma y'ibiganiro n'abayobozi b'amakipe ndetse na Ferwafa, Rwanda premier League izakomeza mu matariki ya 19, 20 na 21 Ukwakira 2024 hakinwa umunsi wa 6"

Mu minsi ishyize ubwo hasohokaga itangazo ko iyi mikino  itazakinwa muri aya matariki, hari impaka hibazwa umukino uzakinwa ku itariki 19 Ukwakira hagati ya Rayon sports na APR FC cyangwa APR FC na Gasogi United , izo mpaka zakuruwe n'ubusabe bwa APR FC yasabye ko itakina na Rayon Sports kuri izo tariki ahubwo yakina na Gasogi United igakina ibirarane byayo uko bikurikirana. 

Ingengabihe ikimara kujya hanze hakurikijwe ubusabe bwa APR FC bwo gukina na Gasogi Unired, ikipe ya Rayon Sports yifuzaga kuzakinana AP FC ku munsi wa Gatandatu ihabwa gucakirana na Bugesera FC.


Abakunzi ba Rayon Sports bifuzaga gucakirana na APR FC ku munsi wa gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda bisanze bazacakirana na Bugesera, APR icakirane na Gasogi United


Mu mpera z'iki cyumweru shampiyona y'u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa gatandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND