RFL
Kigali

Umugabo yatabawe amaze iminsi 67 ari mu nyanja

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/10/2024 19:46
0


Umugabo ukomoka mu gihugu cy'u Burusiya yatabawe nyuma yo kumara amezi arenga abiri yarabuze icyerekezo ari mu bwato butoya mu nyanja ya Okhotsk mu burasirazuba bw’u Burusiya.



Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bivugwa ko uyu mugabo witwa Mikhail Pichugin w’imyaka 46, yabonywe n’ubwato bw’abarobyi ku ntera ya hafi 1,000km uvuye aho yahagurukiye muri Kanama(8).

Umugore wa Mikhail Pichugin yavuze ko yari yajyanye n'umuvandimwe we witwa Sergei w’imyaka 49 na mwishywa we Ilya aha bari bagiye mu nyanja kureba amafi manini ya ‘baleines/whales’ bakaba bari batwaye ibizabatunga ibyumweru bibiri.

Imirambo y’umuvandimwe we na mwishywa we w’imyaka 15 bivugwa ko yo bayisanze muri ubu bwato.

Uyu mugore yabwiye ibiro ntaramakuru Ria Novosti ko ubunini bwa Pichugin bwaba bwaramufashije mu kurokoka aho yari afite 100kg ubwo bagendaga, amakuru avuga ko nyuma y’iminsi 67 ubwo bamugeragaho basanze asigaranye kimwe cya kabiri cy'ibyo bilo.

Yavuze kandi ko umukobwa wabo na we yagombaga kujyana nabo muri uru rugendo rwahindutse akaga, ariko we aza guhindura gahunda aguma mu rugo.

Kajugujugu yabashakishije ubwo baburirwaga irengero nta cyo yabonye, nk’uko Ria ibivuga.

Ubwato barimo bwabonetse ku wa mbere bunyura iruhande rw’ubwato bw’abarobyi mu nyanja ya Okhotsk.

Mu mashusho yatangajwe n’ibiro by’ubushinjacyaha, umugabo ufite ubwanwa bwinshi wambaye ijaketi ituma umuntu atarohama, aboneka atabaza abarobyi avuga ngo: “Nta mbaraga nsigaranye”, nuko bamukura aho.

Ku buryo yabayeho icyo gihe cyose mu nyanja ya Okhotsk , ikonja kurusha izindi muri Aziya y’Iburasirazuba, umukozi mu ihuriro ry’abatabazi mu Burusiya avuga ko kurya amafi byaba byarabigizemo uruhare.

Uyu Nikolai Sukhanov yabwiye Ria Novosti ko mu bihe nk’ibyo ushobora gutungwa no kuroba amafi unashakisha utundi twagutunga mu bisigaye mwagendanye.

Abashinjacyaha bavuze ko bagiye gutangira iperereza kugira ngo barebe uko byagendekeye buriya bwato butoya bari barimo.

Ntabwo ari ubwa mbere abantu baburiwe irengero mu nyanja babonetse nyuma y’iminsi myinshi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND