RFL
Kigali

Ishimwe Patrick, Ayepoe Sandra, Manzi Saduru mu bakinnyi bashya berekanwe muri Police Volleyball

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/10/2024 11:13
0


Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2024 nibwo amakipe ya Polisi y’u Rwanda yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.



Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, muri uyu muhango witabiriwe na DCG JC Ujeneza (Deputy Inspector General of Police in charge of Administration & Personnel) na CSP Jackline Urujeni, umuyobozi w’amakipe ya Volleyball.

Muri uwo muhango hari abatoza, abakinnyi b’amakipe yombi azitabira shampiyona y’u Rwanda iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024.

Mu kwitegura uyu mwaka, ikipe ya Police Volleyball Club y’abagabo yongeyemo abakinnyi batatu aribo Manzi Saduru wavuye muri APR VC, Jahara Koita wakinaga mu ikipe ya OMK VC yo muri Algeria na Ishimwe Patrick wasoje amashuri yisumbuye ari mu beza mu ikipe ya  GS Officiel de Butare. 

Mu ikipe y’Abagore hongerewemo Umunya-Ghanakazi, AYEPOE Sandra Azuremah (Middle Blocker) wakinaga El Walk Wings y’iwabo muri Ghana

Herekanywe kandi umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe y’abagore ariwe Murangwa Usenga Sandrine n’ushinzwe itangazamakuru mu makipe yombi, IMANI Isaac Rabbin.

Police VC y’Abagabo isanzwe itozwa na Musoni Fred, iritegura gukina umukino wa mbere kuri uyu wa Gatanu aho izakina na REG VC, ni umukino uzabera muri Petit Stade guhera Saa Moya z’ijoro.

Police VC y’abagore itozwa na Hatumimana Christian izatangira ikina n’ikipe ya East Africa University Rwanda WVC, ni umukino uzakinwa ku wa Gatandatu guhera Saa Saba z’amanywa ukazabera muri Petit Stade.

Police ya Volleyball mu bagabo no mu bagore berekanye abakinnyi bashya 

Umunya-Ghana Ayepoe Sandra nicyo gikurankota cyasinyiye Police WVC 


AMAFOTO: Rabbin IMANI Isaac  Police  Volleyballclub







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND