RFL
Kigali

Obi wanditswe muri Guinness Word Records ategerejwe mu bitaramo bizagera mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2024 22:25
0


DJ Obi wanditswe mu gitabo cy'abaciye uduhigo ku Isi 'Guinness World Records' yatangaje uruhererekane rw'ibitaramo agiye gukorera mu bihugu birimo u Rwanda



Ni umunya-Nigeria kavukire wahiriwe n'umwuga wo kuvanga imiziki. Ndetse ibikorwa bye akora abinyuze mu ihuriro yise "Obi's House" rikorera ibitaramo hirya no hino ku Isi.

Yagaragaje ko ku wa 11 Ugushyingo 2024 azataramira mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda.

Nyuma y'umunsi umwe ni ukuvuga tariki 16 Ugushyingo 2024 azataramira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Nyuma y'umunsi umwe kandi azataramira mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania, nyuma y'aho tariki 18 Ugushyingo 2024 nabwo azakorera igitaramo muri iki gihugu.

Nyuma y'iminsi itanu azataramira mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, mu gitaramo 'Solfest" itsinda rya Sauti Sol rizakora risezera ku bakunzi baryo.

Mu bihe bitandukanye uyu musore yakoranye indirimbo n'abarimo Bien- Aime Baraza wo muri Kenya n'abandi.

Kandi yifashishije umuyoboro we wa YouTube ashyira hanze indirimbo yahuje zigizwe n'iziba zigizweho, zifasha abantu gususuruka.

Mu 2016 nibwo yanditswe muri Guiness Record World, ni nyuma yo guca agahigo ko kumara igihe kinini acuranga.

Yigize kuvuga gukurira iruhande rwa Se ari umuntu uzwi biri mu byamusunikiye mu kwisanga mu itangazamakuru no gukunda umwuga wo kuvanga imiziki.

Yasobanuye ko gufungura 'Obis' House' byari mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umuziki kumva neza imiziki igezweho no gusabana.

Obi yagaragaje ko gutangira kuvanga imiziki byatangiye mu gihe cya Covid-19, kandi ashingiye ku gihe bimaze 'nabonye ko bishoboka'.

Obinna Levi Ajuonuma (DJ Obi) yabonye izuba ku wa 29 Mata 1985, avukira mu gihugu cya Nigeria.

Yegukanye igikombe cya DJ uhiga abandi mu bihembo bya Nigeria Entertainment Awards, ndetse mu 2016 yahataniye ibihembo bya Future Awards Africa Prize.

Obi yatangiye urugendo rw'umuziki we ari DJ aho yigaga mu kigo cy'amashuri yisumbuye.

Nyuma yaje gukomeza Kaminuza yiga ibijyanye n'itangazamakuru n'Itumanaho, aho yakuye Impamyabumenyi muri Kaminuza ya Worcester.

DJ Obi yanditswe mu Guiness World Records, nyuma y'uko amaze amasaha 240 avanga umuziki, aho yakuye agahigo ka DJ Norbert Selmaj wo muri Poland wari ufite aka gahigo, nyuma yo kumara amasaha 200 acuranga mu 2014.

Bisobanuye ko yamaze iminsi 10 avanga imiziki. Kiriya gihe, BBC yanditse ko DJ Obi yari yemereye iminota yo kuruhuka mu gihe cy'isaha imwe, kandi ntiyari yemerewe kongera gucuranga indirimbo mbere y'amasaha ane.

Ariko buri nyuma y'amasaha 12, yahabwaga isaha imwe yo kuruhuka. Yanahabwaga ibyo kurya, abaganga bagakurikirana ubuzima bwe, kandi akemererwa 'Massage".


DJ Obi yatangaje ibitaramo agiye gukorera mu Rwanda no mu bindi bihugu


DJ Obi washinze 'Obis' House' mu 2016 yaciye agahigo yandikwa muri 'Guinness World Records' 


Obi yakoranye bya hafi n'abahanzi bakomeye muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND