Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti amaze iminsi mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi mu rwego rwo gutegura ibitaramo umuhanzi afasha mu muziki, Chriss Eazy azahakorera mu mpera z’uyu mwaka ndetse no mu 2025.
Ni urugendo yakoze abisikana na
Chriss Eazy kuko nawe aherutse mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, mu rugendo rwari
rugamije kwagura umuziki we no gusura umukunzi we utuye muri Poland.
Junior Giti yabwiye InyaRwanda ko yanyuze
mu bihugu birimo u Bufaransa, u Budage, Poland ndetse no mu Busuwisi hose
agamije kuvugana n’abasanzwe bategura ibitaramo bahabarizwa.
Yavuze ko bagiye gukora ibi bitaramo
bibanze cyane ku mijyi isanzwe ibarizwamo Abanyarwanda. Ati “Ni byiza ko nka ‘Manager’
wegera abasanzwe bategura ibitaramo mukavugana, aho kugirango babe aribo
bagusanga, kuko kenshi iyo bagusanze baraguhenda.”
Uyu mugabo washize Giti Business
Group yavuze ko kugeza imijyi bamaze kwemeza gukoreramo ibitaramo ari: Paris mu
Bufaransa, Brussels mu Bubiligi, Hanova mu Budage, Warsaw muri Poland
Ariko kandi avuga ko mu gihe kiri
imbere bazatangaza amatariki y’igihe ibi bitaramo bizabera. Ni ubwa mbere,
Chriss Eazy azaba abakoreye ibitaramo ku Mugabane wa Burayi. Ariko kandi muri
iki gihe ari kwitegura gutaramira mu gihugu cya Uganda.
Ni urugendo ashaka kubyaza umusaruro,
akarangiza n’imishinga y’indirimbo afitanye n’abarimo Sheebah Karungi, Levixone
ndetse na Azawi.
Aba bombi bemeranyije gukorana
indirimbo indirimbo ubwo bari mu Rwanda mu bihe bitandukanye, ndetse indirimbo
ye na Levixone iri gukorwa mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz muri studio ya ‘Hbyrid
Music’.
Ni ubwa mbere Chriss Eazy azaba
akoranye indirimbo n’abahanzi benshi Mpuzamahanga. Ariko kandi muri iki gihe
agezweho binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Sekoma’, ‘Bana’ yakoranye an Shaffy
ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izindi.
Chriss Eazy ari gutegurirwa ibi bitaramo i Burayi, mu gihe ari kwitegura kuririmba mu gitaramo cya nyuma cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Rubavu.
Junior Giti yamaze kugera mu Budage mu gutegura ibitaramo bya Chriss Eazy i Burayi
Junior Giti yavuze ko yamaze kwemeranya n'abantu batuye mu Bufaransa, Poland no mu Bubiligi ibijyanye n'ibi bitaramo
Chriss Eazy agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere i Burayi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEKOMA' YA CHRISS EAZY
">
TANGA IGITECYEREZO