Mu minsi ishyize abanyarwanda batunguwe n’amagambo yatangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu,Amavubi, Torsten Frank Spittler, ubwo yatangaje ko amasezerano ye narangira mu Kuboza, azasezera ku kazi ko gutoza ruhago.
Nyuma y’uko
Torsten Frank Spittler atangaje ko azasezera ku gutoza ikipe y’igihugu Amavubi,
abanyarwanda batangiye gusaba ko yakongera
amasezerano cyane ko yatangiye urugendo rwo kubaka ikipe y’igihugu itsinda.
KuvaTorsten Frank Spittler yatangira gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi, yatumye icyizere kigaruka mu banyarwanda, bamwe bari baracitse ku bibuga bagaruka gushyigikira ikipe yabo.
Abanyarwanda
babona byagorana kubona undi mutoza wakubaka icyizere cyo gutsinda mu ikipe
y’igihugu mu gihe Umudage Torsten Frank Spittler yareka gutoza amavubi.
Mu mukino u
Rwanda rwakinaga mbere y’uko Torsten Frank Spittler agera mu Rwanda, wasangaga
nta gahunda yo gutsinda ihari kuko u Rwanda rwakinaga rwugarira nta gahunda yo
gushaka ibitego ihari. Benshi bibeshaga ko u Rwanda rudatsindwa ibitego byinshi
kubera ko rwakinaga rwugarira ariko nta buryo bwo gushaka ibitego rwaremaga.
Kuva Torsten Frank Spittler yatangira gutoza Amavubi, ubu abanyarwanda basigaye barazamuye icyizere ku buryo buri rushanwa u Rwanda rwazaryitabira.
Ubu Amavubi atozwa na Torsten Frank
Spittler mu mukino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ni urwa mbere mu itsinda
ririmo ibihugu nka Benin, Nigeria, Afurika y’Epfo n’ibindi.
Mu mikino yo
gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika ho, Amavubi ni aya Gatatu mu itsinda ririmo ibihugu nka Nigeria, Benin na
Libya.
Kugeza ubu
mu mikino Torsten Frank Spittler amaze gutoza Amavibi ni 10. Yatsinzwe ibiri, atsinda imikino ine,anganya indi ine. Mu mikino 10
ihwanye n’amanota 30 Torsten Frank Spittler amaze gusaruramo amanota 16.
Umukino wa
mbere wa Torsten Frank Spittler atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yakinnye
na Zimbazwe. Wari umukino wo gushaka itike yo kujya gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera
USA, Canada na Mexico, icyo gihe umukino wabereye nkuri Stade ya Huye, warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Umukino wa Kabiri Torsten Frank Spittler yatoje Amavubi, nawo wari uwo gushaka itike
y’igikombe cy’Isi. Uwo mukino ntabwo uzava mu mitwe y’abanyarwanda kuko u
Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo ibitego bibiri ku busa kuri Stade ya Huye.
Umukino wa Gatatu Torsten Frank Spittler yatoje Amavubi wari uwa gicuti wabereye muri Madagascar, uaho u Rwanda rwanganyijemo na Botswana ubusa ku busa.
Umukino wa Kane nawo wari uwa gicuti wabereye muri Madagascar, u Rwanda rwatsinze Madgascar ibitego bibiri ku busa.
Umukino wa Gatanu Torsten Frank Spittler atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntabwo
wagenze neza kuko Benin yamutsinze igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike yo
kuzakina igikombe cy’Isi cya 2026, ni umukino wabereye muri Cote d’Ivoire.
Umukino wa Gatandatu Torsten Frank Spittler atoza Amavubi, yakomeje
akazi ko kurimbagura amakipe y’ibihugu maze kuri iyi nshuro atsinda ikipe
y’igihugu ya Lesotho mu mukino wabereye muri Afurika y'Epfo mu gushaka itike yo
kuzakina igikombe cy’Isi.
Umukino wa Karindwi ku mutoza Torsten Frank Spittler utoza Amavubi, wari uwo gushaka
itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Morooc mu2025. Ni umukino u Rwanda
rwanganyije na Libya igitego 1-1.
Umukino wa Munani kuri Torsten Frank Spittler atoza Amavubi, ni uwahuje u Rwanda
na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025. Uwo mukino wabereye
kuri Stade Amahoro warangiye Torsten Frank Spittler afashije u Rwanda kunganya
na Nigeria ubusa ku busa.
Umukino wa 9 kuri Torsten Frank Spittler atoza Amavubi, twakwemeza ko ariwo mukino mubi yagize kuva yatangira gutoza u Rwanda. Wari umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ubwo Benin yatsindaga u Rwanda ibitego bitatu ku busa maze abanyarwanda bagatakaza icyizere cyo gukomeza.
Umukino wa
10 kuri Torsten Frank Spittler atoza
Aamvubi, wabaye kuri uyu wa Kabiri ku itariki 15 Ukwakira ubwo yafashije u
Rwanda gutsinda ikipe y’igihugu ya Benin mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu
gikombe cya Afurika cya 2025 muri Morocco.
Bisobanuye ko mu mukino 10 Torsten Frank Spittler yatoje ikipe y’igihugu Amavubi, yatsinze imikino 4, anganya imikino 4, atsindwa imikino 2.
Mu mikino 10 ihwanye
n’amanota 30, umutoza Torsten Frank Spittler yasaruyemo amanota 16, ikibabaje
muri byose ni uko iyo mikino ibiri yatsinzwe yayitsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Benin gusa.
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Trosten Frank Spittler benshi bamusaba ko yakongera amasezerano
Umutoza w'u Rwanda Spittler Frank mu mukino ibiri yatsinzwe ubwo yatozaga u Rwanda yayitsinzwe na Benin
Mu mikino 10 Trosten Frank yatoje Amavubi yatsinemo 4, atsindwa 2, angamya imikino 4.
TANGA IGITECYEREZO