RFL
Kigali

Iby'umukobwa waryamanye na Kylian Mbappé no gufata ku ngufu ashinjwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/10/2024 8:17
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa n'ikipe ya Real Madrid, Kylian Mbappé ukomeje guhuzwa n'ibyaha byo gufata ku ngufu ngo yaryamanye n'Umukobwa ariko aba bombi bari babyumvikanyeho.



Guhera ku wa Mbere w'iki Cyumweru ibinyamakuru bitandukanye byo muri Sweden bikomeje kwandika ko Polisi  yo muri iki gihugu iri gukora iperereza ku cyaha cy'umukobwa wafatiwe ku ngufu muri Hoteli iherereye Stockholm yarimo Kylian Mbappé n'inshuti ze mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yari yagiye mu karuhuko.

Usibye ibi ibi kandi hari n'ibinyamakuru byandika ko ahubwo uyu mukinnyi nawe ari mu bari gukorwaho iperereza. 

Kylian Mbappé abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahakanye aya makuru ndetse ku munsi w'ejo n'umunyamategeko we, Marie-Alix Canu-Bernard yavuze ko  bidashoboka ko umukiriya we yakora iki cyaha cyo gufata ku ngufu ahubwo abihuza no kuba ari ikipe ya Paris Saint-Germain yahozemo ishaka kumwicira izina dore ko hari n'amafaranga ari kuyishyuza.

Kuri ubu ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien cyabyanditse uyu mukinnyi yakoze imibonano mpuzabitsina ubwo yari muri iyo hoteli gusa yayikoze n'Umukobwa babyumvikanyeho.

Nyuma yo kuyikora aba bombi bahanye ubutumwa bavuga ko bagiranye ibihe byiza gusa umukobwa watanze ikirego ntaho ahuriye n'uyu waryamanye na Kylian Mbappé.

Ubwo uyu mukinnyi yari agurutse kuri iyi hoteli avuye mu kabyiniro ndetse bikaba bivugwa ko aribwo uwo mukobwa yafashwe ku ngufu,yarikumwe n'inshuti ze bari bajyanye ndetse n'abandi bagore benshi.

Muri aba hari harimo n'umukinnyi w'Umufaransa na Bayer Leverkusen,Nordi Mukiele akaba ari nawe wamwumvishije ibyo kujya muri iki kiruhuko muri Sweden.

Kylian Mbappé ubwo yasubiraga kuri Hoteli avuye mu kabyiniro yarikumwe n'itsinda ririmo n'abagore

Kylian Mbappé uri guhuzwa n'ibyaha byo gufata kungufu kandi yararyamanye n'umukobwa babyumvikanyeho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND