2023 wabaye umwaka mwiza ku bakunzi b'umuziki n'abahanzi muri rusange! Wasize hari amafaranga atagira ingano yinjiye mu mifuka y'abahanzi, ariko kandi wanasize ibyishimo by’urwibutso by'igihe kirekire ku bafana cyane cyane abataramiwe n'ibyamamare Mpuzamahanga.
Wanabaye umwaka udasanzwe! Kuko ku nshuro ya mbere
rurangiranwa mu muziki ku Isi, Kendrick Lamar yataramiye i Kigali ku nshuro ye
mbere.
Ni nako byagenze ku mwamikazi w'umuziki muri Afurika, Tiwa
Savage wataramiye i Kigali bwa mbere nyuma y’igihe kinini abantu bamugerageza
ariko byaranze.
Ariko kandi wanabaye umwaka mwiza kuri Tyla wo muri
Afurika y'Epfo wageze i Kigali bwa mbere asubiye iwabo yandika amateka adasanzwe
mu bihembo bikomeye ku Isi.
Uyu mukobwa yigeze kuvuga ko kuririmba mu
iserukiramuco rya Giants of Africa, byabereye muri BK Arena, muri Kanama 2023,
ari byo byamufunguriye amarembo yo gutwara ibihembo bikomeye ku Isi.
Muri Gashyantare 2024 yegukanye igikombe muri Grammy
Awards mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’. Icyo gihe yagize ati
“Biratangaje. Ntabwo nigeze ntekereza ko nzavuga ko natwaye Grammy ku myaka
22[...] umwaka ushize Imana yahisemo guhindura ubuzima bwanjye bwose. Warakoze
cyane Mana ndetse mwarakoze namwe dukorana n’umuryango wanjye.’’
Ndabizi mama wanjye arimo kuririra ahantu yicayemo
hano. Mwarakoze Recording Academy [abategura Grammy Awards] kuri iki cyiciro.
Ni ingenzi. Ndabizi ndi kwibagirwa ibintu bimwe na bimwe gusa icyo nzi ni uko
natsindiye Grammy.’’
Ni igihembo yegukanye akesha indirimbo ye ‘Water’. Mu
kiganiro yagiranye na Genius Verified, yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo
yaritekerejeho ubwo yari mu Rwanda.
Ati “Nakoranye n’usanzwe amfasha mu guhimba imbyino
(Choreographer) azana ‘challenge (imbyino) dutangira kwitoza, tukabyina ariko
naratekerezaga nti nshaka gusuka amazi akamanuka ashoka inyuma hanjye.
Byarangiye mbikoreye mu Rwanda buri wese arabikunda. Ubu nicyo kintu cyanjye.’’
Yavuze ko yari asanzwe akunda iriya ndirimbo, ndetse
ko ubwo yayiririmbaga mu gitaramo cyabereye mu Rwanda yabonye ko izamugeza ku
ntera atari yarigeze atekerezaho.
Ati “Iyi ndirimbo mbere hose narayikundaga kuva
igisohoka, ariko iyo nabonaga abahanzi bamwe b’ibyamamare bayishyira ku mbuga
nkoranyambaga zabo, bamwe banyandikira bambwira uburyo ari nziza, numvaga
bindenze. Umunsi umwe ubwo nayiririmbaga mu Rwanda, ndirimba ngo "Make me
sweat", byabaye ibintu bidasanzwe icyo gihe ni bwo nabonye ko iyi ndirimbo
izakundwa bikomeye cyane.”
Trace
Awards izongera kubera i Kigali?
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022,
Inama y’Abaminisitiri yateraniriye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida
Paul Kagame, yemeje amasezerano yo kwakira ibi bihembo hamwe n’iserukiramuco
rijyanye nabyo.
Umwanzuro wa Gatandatu ujyanye n’amasezerano Inama
y’Abaminisitiri yemeje ugira uti “Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda
na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry’ibihembo bizwi nka
Trace Awards hamwe n’iserukiramuco ry’ibikorwa bitandukanye.”
Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa
Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w’abahanzi ku Isi, by’umwihariko abo
muri Afurika.
Amateka yandikiwe i Kigali ubwo ibi bihembo
byatangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, mu muhango wabereye muri BK rena, ku
wa 21 Ukwakira 2023.
Ushingiye ku gihe ibi bihembo byatanzwe byakabaye
byarabaye, ariko kugeza ubu nta kintu na kimwe abategura ibi bitaramo bigeze
batangaza muri uyu mwaka.
Hari umwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, uherutse
kuvuga ko ubuyobozi bwa Trace Awards bwasabye Guverinoma y’u Rwanda kongera
kubafasha gutegura ibi bihembo ku nshuro ya mbere.
Yavuze ko ku nshuro ya mbere hari ibyo bafashije
abategura Trace Awards ‘mu rwego rwo korohereza abashoramari’ ariko ko ‘batakomeza
kubafasha kugeza no ku mafaranga yo gutegura ibi bihembo’.
Trace Awards yasize ibihangange bya Afurika bitarimiye
i Kigali barangajwe imbere na Davido wo muri Nigeria, Nomcebo (South Africa),
Yemi Alade (Nigeria), Mr Eazi (Nigeria), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie
(Rwanda), Bwiza (Rwanda), Chriss Eazy (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct
(Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast);
Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl
(Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique),
Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde) ndetse
na Tayc (France).
Hari kandi Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers
(Ghana), Viviane Chidid (Senegal), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh
(Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), Donovan BTS (Mauritius), Emma’a (Gabon) ndetse
na Bamby (French Guiana).
Ibi bihembo kandi byaririmbyemo GAEI (Madagascar),
Gerilson Insrael (Angola), Goulam (The Comores), Kader Japonais (Algeria), Krys
M (Cameroon), K.O (South Africa), KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda),
Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa), Nadia Mukami (Kenya), Maureen
(Martinique), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Soweto
Gospel Choir (South Africa).
Bite
bya Move Afrika?
Ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Perezida Kagame
yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Global
Citizen, Hugh Evans ndetse ndetse n’Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen,
Francine Katsoudas n’abo bari kumwe.
Ibiganiro byibanze birambuye ku mushinga wa Global
Citizen na gahunda ziteganyijwe mu gihe cy’imyaka itanu bizamara bibera mu Rwanda.
Ibi byatumye ibi bitaramo bizajya bibera mu Rwanda
buri mwaka. Ndetse, byafashije umunyamerika Kendrick Lamar gutaramira i Kigali
ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cyabaye tariki 6 Ukuboza 2024.
Ubwo yari mu gitaramo cya Kendrick Lamar, Hugh Evans
uyobora Global Citizen yashimye Perezida Kagame ku bwo kwakira iki gikorwa mu
Rwanda. Yumvikanisha ko yanyuzwe n’urugwiro bakiranywe kuva bageze mu Rwnada.
Umushinga wa “Move Afrika” Rwanda” ugizwe
n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata
ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo
by'ingenzi birimo:
Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa
cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije
n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe
y'ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu
bibakorerwa.
Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira
abaturage, uharanira inyungu mpuzamahanga, ugamije guca ubukene bukabije none
aha.
Iri huriro rihuza muzika na politiki kugira ngo bireme
ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi
hose, inama z'abayobozi, ibikoresho by'umwimerere mu itangazamakuru,
ibicuruzwa, gahunda zo guhuza abakozi n'ibindi byinshi kugira ngo bikemure
ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu n'Isi yacu.
InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko mu gihe kiri imbere
hazatangazwa gahunda y’ibitaramo bya Move Afrika mu Rwanda. Ariko kandi
ushingiye ku ngamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Marburg, birashoboka
ko hari ibishobora kuzatungurana.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse
gutanga icyizere cy’uko iki cyorezo kizatsindwa. Mu kiganiro n’itangazamakuru,
ku wa 13 Ukwakira 2024, yagize ati “Hari ibipimo byiza byerekana ko imbaraga
ziri gushyirwamo ziri gutanga umusaruro. Mu minsi itatu twapimye dusanga nta
muntu ugaragaraho uburwayi, ni ikintu cyiza ariko ntabwo byatuma twirara.
Twabonye ko abakize bakomeje kwiyongera, bamaze kuba 18, abitabye Imana ni 14.’’
Amakuru avuga ko umuraperi Drake wamamaye ku rwego rw’Isi
ariwe ushobora kuzataramira i Kigali kuri iyi nshuro nubwo kugeza ubu
bitaramezwa, ariko ibiganiro bigeze kure.
Imibare yo mu 2023 y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza
imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), igaragaza ko ubukerarugendo
bushingiye ku nama n’ibitaramo byinjirijwe u Rwanda arenga Miliyari 122 Frw.
Muri raporo ya RCB, bavuga ko amafaranga u Rwanda
rwinjije mu 2023 yazamutseho 48% ugereranyije n’ayo bari binjije mu 2022
binyuze mu nama bakiriye.
RCB ivuga ko amafaranga yinjije yavuye nama zabereye mu Rwanda zirimo nka: Women Deliver Conference, International Congress on Conservation Biolog, irushanwa rya Kigali International Peace Marathon, irushanwa rya Iron Man., irya Basketball Africa League n’izindi.
Inavuga ko andi amafaranga yinjije yavuye mu bikorwa birimo nk’itangwa ry’ibihembo Trace Africa Music Awards & Festival, Move Afrika by Global Citizen, Inteko rusange ya FIFA n’ibindi.
Kendrick Lamar wamamaye mu ndirimbo zitandukanye ku rwego rw'Isi, yataramiye i Kigali ku nshuro ya mbere
Kendrick yatanze ibyishimo bisendereye ku bihumbi by'abantu bari bateraniye muri BK Arena
Ibyishimo nk'iki ku bakunzi b'umuziki muri Kigali, uyu mwaka bazongera kubibona?
Umuhanzikazi Ariel Wayz ari mu baririmbyi mu bitaramo bya Move Afrika
Umuraperi Kendrick Lamar yarataramye, abafana bataha bamwirahira
Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere
Bruce Melodie yafashije ibihumbi by'abafana be gusoza umwaka neza
Diamond na The Ben bahuriye ku rubyiniro mu bitaramo bya Trace Awards
Ibitaramo bya Trace Awards, byahuje abanyabirori barimo nka Alliah Cool
Davido uri mu bakomeye muri Afurika yongeye gutaramira i Kigali nyuma y'igihe kinini
TANGA IGITECYEREZO