Biratangaje cyangwa biragutunguye! Mu myaka irenga 10 Dream Boys na Urban Boys bamaze mu muziki biragoye ko wifashishije imbuga zinyuranye wabonaho indirimbo bakoranye, uretse iyo bahurijwemo na Sosisyete y’Itumanaho ya Tigo.
Ni amatsinda yubatse ibigwi! Ku buryo kubona Safi
Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo muri Urban Boys, ukabona Nemeye Platini na
Mujyanama Claude [Tmc] ku rubyiniro byabaga ari ibicika. Ibi byatumye abafana
ba buri tsinda biyita amazina.
Abo bagiye bataramira mu bitaramo bitandukanye birimo
nka Primus Guma Guma Super Stars, ibirori bitabiriye bya Salax Awards n’ibindi
byasize urwibutso.
Bari bakiri abasore (Bamwe muri bo barashatse muri iki
gihe) bafite amashagaga, kandi buri umwe yakoraga igishoboka cyose kugira ngo
itsinda rye rihora ku isonga.
Inkumi nziza mu mashusho yabo, gukorana n’abaraperi
bari bagezweho kiriya gihe, ni kimwe mu byatumye aya matsinda yigwizaho
igikundiro.
Ariko kandi, buri umwe yaciye inzira ukwe- Amatsinda
ashyirwaho agakadomo. Ariko Humble Jizzo yisunze Nizzo Kaboss bakomeje urugendo
nubwo imbaraga zitakiri nyinshi nka mbere.
Hagati ya 2013 na 2014, umuraperi Oda Paccy yari agiye
gukora amateka yo guhuriza aya matsinda mu ndirimbo imwe- ariko umwana yapfuye
mu iterura.
Uti
byagenze gute?
Mu kiganiro na InyaRwanda, Oda Paccy yavuze ko atekereza
gukora iriya ndirimbo yashakaga kumvikanisha ubufatanye hagati y’abahanzi,
ariko kandi yashakaga no kugaragaza ko nubwo akora injyana ya Hip Hop yisanga
no mu zindi njyana, kandi yubatse umubano n’abandi bahanzi.
Ni indirimbo avuga ko yatekereje gukora akayita
‘Rendez-Vous’ nyuma y’iminsi mike yari ishize yibarutse imfura ye. Kandi,
yayifataga nk’impano yari gutuma abakunzi b’umuziki bongera kumva ubuhanga bwe
muri Hip Hop no kudacika intege.
Ariko kandi muri kiriya gihe nta ndirimbo yari yagakozwe yarimo amazina akomeye mu bahanzi Nyarwanda. Bitewe n'uko Producer Junior Multisystem ariwe wamukoreraga indirimbo, yanamuhaye ikiraka cyo kumukorera iyi.
Atekereza kwifashishamo King James, Uncle Austin, Jay
Polly, Alpha Rwirangira, Urban Boys ndetse na Dream Boys. Ni indirimbo avuga ko
yakozwe mu minsi itandukanye ahanini ‘bitewe n’uko guhuza abahanzi barenze umwe
atari ikintu cyoroshye’.
Oda avuga ariko ko igihe cyageze indirimbo irakorwa
kandi irarangira. Yemeranyije na Junior ko azamwishyura ariko uko irangiye “bitewe
n’imikoranire twari dufitanye.”
Iriya
ndirimbo yasibwe muri machine n’umuntu batamenye
Uyu muraperi yavuze ko yakiriye telefone ya Junior
amubwira kumusanga muri studio mu Biryogo bakarangiza indirimbo ye, ariko ubwo
bafunguraga machine basanga itarimo.
Icyo gihe batangiye gutekereza umuntu waba wafunguye
iyo machine agasibamo indirimbo, bagera ku bantu babiri, ndetse bagerageza
kubabaza ariko baraheba.
Akomeza ati “Nta muntu twari dufitanye ikibazo ku
buryo yansibira indirimbo. Ibyo bintu nabiherukaga cyera mu 2009 na 2010 byo
gusiba indirimbo zanjye.”
“Junior yarambwiye ngo indirimbo ntari kuyibona mu
machine ngira ngo ni ukuganira. Yari umuntu (Junior) ukubwira ikintu
akakikubwira aseka. Naramubwiye nti ntabwo ibi bintu bishoboka. Twabanje
kugira ngo ni ukutubeshya, ariko koko twaje gusanga itarimo.”
Oda yavuze ko kiriya gihe bifashishije abahanga muri
mudasobwa kugira ngo agerageze kugarura iyi ndirimbo ariko biranga. Ati
“Indirimbo yarabuze. Ariko hagati yacu tuzi ko yasibwe, Junior nawe arambwira ati
‘kanaka niwe nkeka wa mbere, nanjye nti kanaka niwe dukeka waba warasibye
indirimbo yanjye.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko yakoranye neza na Junior ku
buryo yamwizeraga ku kigero cyo hejuru, ndetse amubwira ko indirimbo yasibwe
yabyumvise vuba.
Asobanura ko yatashye afite umujinya mwinshi, ndetse
yumva nta gitekerezo agifite cyo kongera gusubiramo iyi ndirimbo.
Ariko ageze mu rugo, umutima wamubwiye gukomeza uyu
mushinga ariko akawujyana kwa Producer Pasto P “kubera ko numvaga kwa Junior
nta mutekano uhari.”
Ageze kwa Pastor P yamwumvishije intangiriro
y’umushinga, ndetse agerageza kuvugisha abahanzi bari baririmbyemo, ariko Dream
Boys na Urban Boys ntibabonetse.
Oda Paccy yavuze ko atorohewe no kumvisha abagize
ariya matsinda uburyo indirimbo yabuze. Ati “Buriya iyo umuntu wamuzanye mu
mushinga ku nshuro ya mbere akakwemerera, kongera kumubwira ko yabuze ntibiba
byoroshye.”
Ariko kandi yibuka ko Urban Boys yari ifite ibikorwa
muri Nigeria, ndetse na Dream Boys yari ifite ibyo ihugiyemo byatumye
batabafasha kuririmbamo.
Ati “Urban Boys yahise ijya hanze, Dream Boys nabo
ntabwo nongeye kubahamagara.”
Oda yavuze ko zari inzozi ze guhuriza mu ndirimbo
‘bariya bahanzi’, ariko yishimira umusanzu wa King James, Uncle Austin, Jay
Polly na Alpha Rwirangira batanze ku ndirimbo ‘Rendez-Vous’. Ati “Nta wundi
mukobwa wari wagakoze ‘collabo’ nk’iyo.”
‘Rendez-Vous’ yari igiye kuba indirimbo ya mbere Dream
Boys na Urban Boys bari kuba baririmbyemo, ariko byarangiye bataririmbyemo
bituma mu myaka yose bamaze mu muziki nta ndirimbo n’imwe bigize bakorana.
Twahuriye
mu ndirimbo yo kwamamaza gusa
Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo muri Urban
Boys yabwiye InyaRwanda, ko iyo asubije inyuma amaso akareba neza, yibuka ko
indirimbo bigeze gukorana na Dream Boys, ariyo yo bahuriyemo bigizwemo uruhare
na Sosiyete y’itumanaho ya Tigo gusa.
Ati “Twahuriye muri iyo ndirimbo yo irasohoka. Ni
indirimbo yaririmbyemo Kitoko, Riderman, yakozwe na Washington mu buryo
bw’amajwi, ndetse yaririmbyemo na Good Life bo muri Uganda.”
Humble yavuze ko nubwo bahoraga bahaganye mu muziki,
kenshi bagiye bagerageza kuba bakorana indirimbo ariko ‘ntabwo byagiye
biduhira’.
Ariko kandi “avuga ko n’ubushake hagati yacu bwari
buke kubera guhora tumeze nk’abantu bahanganye’.
Ati “Ni nk’uko uyu munsi wabona Bruce Melodie na The
Ben bakoze indirimbo. Ni nko gushyira amazi ku muriro. Ngirango impamvu ni uko
twumvaga ko iryo hangana kugira ngo rikomeze ribeho, nubwo rimwe na rimwe
twabaga tutariteguye, byasabaga ko abantu bahora bameze nk’aho badahuza, ariko
mu by’ukuri ntakibazo cy’ihangana cy’urwango cyabaga gihari. Byabaga ari ukuba
buri wese arekereje avuga undi arakora iki, noneho ni iki kisumbuyeho akora.
Bikagenda gutyo.”
Humble yibaza impamvu Zizou Al Pacino wagiye uhuriza
mu ndirimbo abahanzi banyuranye, atigeze atekereza n’uburyo yari guhuzamo Urban
Boys na Dream Boys.
Ariko kandi atekereza ko kubaho ubuzima bw’ihangana
ubushake “bwo gukemura ayo makimbirane bwabaga ari bucye cyane.”
Ati “Iryo hangana ryatumye hatabaho gushyira hamwe no
kugira ngo abantu bagire imishinga bahuriraho, ariko byari kuzakunda.”
Humble Jizzo avuga ko ihangana ryabo na Dream Boys
ryari rishingiye cyane ku muziki, kuko mu buzima busanzwe bari inshuti
z’akadasohoka.
Humble Jizzo yatangaje ko mu bihe bitandukanye
bagerageje gukorana indirimbo na Dream Boys ariko ntibahiriwe
Dream Boys yahoraga mu ihangana, yahuriye bwa mbere na
Urban Boys mu ndirimbo binyuze mu kiraka bari bahawe
Urban Boys yabayeho igerageza imikoranire na bagenzi
babo, ariko bigapfa ku munota wa nyuma
Oda Paccy yavuze ko yari yiteguye gukora amateka yo guhuza Dream Boys na Urban Boys ariko byapfuye ku munota wa nyuma
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RENDEZ- VOUS' YASUBIWEMO NYUMA Y'UKO IYA MBERE IBUZE
TANGA IGITECYEREZO