Umuhango wo guherekeza Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana, witabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024.
Mbere yo gutangira
umuhango wo guherekeza Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera witabye Imana ku ya 11
Ukwakira 2024, abawitabiriye bafashe umwanya wo kumwibuka no kuzirikana
ubutwari bwamuranze ataratabaruka.
Amb. Col (Rtd) Dr.Karemera yakoze imirimo itandukanye uhereye ku ruhare rwe mu rugamba rwo
kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho muri icyo gihe
yakoraga ibikorwa by’ubuvuzi.
Perezida Paul Kagame
yafashe mu mugongo Abanyarwanda, inshuti n’abo mu muryango wa Amb Col (Rtd) Dr
Joseph Karemera, avuga ko hashize igihe kinini baziranye kuko bamenyanye mu
myaka ya 1970.
Ati: “Ariko muri uko
kumenyana ntitwabanye cyane, twamenyanye tutari hamwe, keretse rimwe mu gihe
kirekire ni bwo wenda twahuraga ariko noneho tuza kurushaho guhura uko imyaka
yagiye itera imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko
Amb Col (Rtd) Dr Karemera ari mu ba mbere batekereje gushaka uko Abanyarwanda
bari barahejwe mu Gihugu cyabo bakongera gutaha.
Yagize ati: “Karemera
yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda cyane cyane
abari hanze y’Igihugu turi impunzi, icyakorwa kugira ngo abantu basubire mu
Rwanda. Hagiye habaho ibice byinshi byo gushakisha, cyane cyane byatangiye muri
za 1979 aho ngaho, Karemera rero yabaga ahari muri ibyo byose, yari mu
batekerezaga ibyo.”
Perezida Kagame yavuze
ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Amb Col (Rtd) Dr
Karemera, ari mu barutangiye kandi yagize uruhare ntagereranywa kandi yakomeje
kurugira no mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Ndetse byaje
kuvugwa ko imirimo yagiye akora itandukanye ari ukuba Minisitiri yabaye muri
minisiteri zitandukanye cyane ubuzima n’uburezi no kuba Ambasaderi no kuba
Senateri n’ibindi byose, ibyo ni uruhare runini yagize.”
Yavuze ko Amb Col (Rtd)
Dr Karemera yari umuntu witanga, agakorana n’abandi, akagira umuryango inshuti
kandi mu byo FPR-Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose. Ati:
"Nishimye rero kuba twabashije guherekeza Karemera n'ayo mateka
n'umuryango we bwite, umubyara cyangwa uwo abyara ariko noneho n'Umuryango wa
FPR Inkotanyi."
Perezida Kagame yavuze ko
ubuzima bwa muntu bugira iherezo ariko byaba ibyiza cyangwa ibibi umuntu
anyuramo ari mu buzima, bikwiye kuba amasomo.
Ati: “Ni ubuzima rero
niko bugenda, ni uko nk’abantu tutajya tumenyera ariko buri wese niho ajya,
birumvikana nk’abantu ntabwo twabimenyera. Dushaka kubaho ariko ntitujya
tumenyera ko kubaho gufite aho kugarukira, ariko muri ibyo byose uko tubaho,
waramba, wagira igihe kigufi, ubuzima icya mbere cyabwo ni isomo. Buri munsi,
uko ubayeho, ni ubuzima iteka bw’amasomo ava mu bibi biba mu buzima cyangwa se
ibyiza biba mu buzima, byombi kandi bibamo.”
Col (Rtd) Kamili Karege,
murumuna wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu
bwamubaye hafi kuko yamaze imyaka 13 arwaye Cancer, ariko agafashwa mu buvuzi.
Ati: “Twebwe umuryango wa
Karemera turabashimira cyane kuba mwaramufashije akaramba akamarana iriya
Cancer imyaka 13 yose. Turabashimira ko kuva Karemera twamenya ko yitabye
Imana, ubuyobozi bw’Ingabo bwaradufashije cyane. Amb Karemera, Imana ikomeze
imwakire mu bayo.”
Umuyobozi Wungirije
w’Umuryango Unity Club-Intwararumuri, Uwacu Julienne, yavuze ko Amb Col (Rtd)
Dr Joseph Karemera yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo guharanira Ubumwe
bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Iki
cyerekezo cyo kubona ubumwe bushinze imizi mu muryango, Abanyarwanda buri wese
afite uburenganzira ku bwiza bw’Igihugu nk’uko Amb Karemera yabiharaniye,
tuzabikomeza.”
Uwacu Julienne yakomeje
avuga ko nubwo Karemera yatabarutse ariko asize umurage kandi abo asize
bazawukomeza, ati: “Ababyirutse tumubona, abakoranye na we, ababanye na we muri
Unity Club n’ahandi, agiye twari tukimukeneye, umunsi nk’uyu ubwo tumuherekeza
bwa nyuma tuzaharanira kusa ikivi yasize. Amb Karemera, tukwifurije kuruhukira
mu mahoro.”
Nyuma ya Jenoside
yayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubuzima n’iy’Uburezi, yabaye kandi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ndetse yanabaye Umusenateri muri Sena
y’u Rwanda.
Abayobozi mu nzego nkuru
z'Igihugu, abahagarariye inzego z'umutekano, abakoranye na Amb Col (Rtd) Dr
Karemera bitabiriye umuhango wo kumuherekeza.
Amb Col (Rtd) Dr Karemera
yavutse tariki 20 Gicurasi 1954, avukira i Mukarange mu Karere ka Kayonza, mu
muryango w’abana batandatu.
Mu 1962 we n’umuryango we bahungiye muri Uganda ari naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Aza gukomeza ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere. Asize abana 7 n’abuzukuru 4.
Amb Col (Ltd) Dr. Joseph Karemera wakoze imirimo mu nzego zitandukanye z'Igihugu yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro
Perezida Kagame n'abayobozi bakuru b'igihugu bitabiriye umuhango wo guherekeza Amb Col (Ltd) Dr Karemera
Yagaragaje umusanzu wa Amb (Col) Karemera mu rugamba rwo kubohora Igihugu
Abo mu muryango we, inshuti n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo kumusezeraho
Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'abahagarariye inzego z'umutekano bitabiriye uyu muhango
TANGA IGITECYEREZO