RFL
Kigali

Ni ubutumwa nahawe nagombaga kubusohoza - Bahizi Innocent avuga ku ndirimbo nshya – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/10/2024 16:08
0


Bahizi w'Imana n'u Rwanda, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Indahiro' avuga ko ikubiyemo ubutumwa yahawe n'Imana kandi yagombaga gutambutsa muri iki gihe.



Umwe mu bahanzi bakomeje kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Bahizi Innocent benshi bamenye nka Bahizi w’Imana n’u Rwanda, yongeye gukora mu nganzo nyuma y’amezi abiri gusa ashyize hanze indirimbo yise ‘Amateka.’

Aganira na InyaRwanda, uyu muhanzi yatangaje ko indirimbo nshya yise ‘Indahiro’ ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu umuhamagaro wabo n’indahiro bagiranye n’Imana.

Yagize ati: “Ikubiyemo ibintu bibiri birimo kwibuka uguhamagarwa kwawe n'indahiro wagiranye n'Imana icyo gihe no gusaba Yesu akaziba icyuho cy'umuntu ubasha kwisubiramo akibuka koko ko hari aho yateshutse inzira. Kubera ko ibyo amaso abonera hafi bishobora kwibagiza Umutima ibindi bibiruta biri ahatagaragara.”

Yongeyeho ko muri iyi ndirimbo avuga ko icyo umuntu yakora cyose mu kwirwanirira ahunze Imana yatsindwa ntaho aragera, asaba abantu kwemerera Imana ikajya ibabanza imbere muri byose.

Bahizi yavuze ko atabona uko avuga imbaraga zifatika iyi ndirimbo yamutwaye cyane ko we icyo ashyira imbere ari ugutambutsa ubutumwa Imana iba yamuhaye.

Ati: “Mu kuri sinavuga ngo imbaraga byantwaye ni nyinshi cyangwa ni nke kuko ari ubutumwa nahawe uko byagenda kose nagombaga kubusohoza.”

Kuri ubu, uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo iyo yahereyeho yitwa 'Nguwe Neza' yanakunzwe cyane, 'Umbereye Maso,'  'Amateka,’ ‘Umugambi,' iyi nshyashya yise 'Indahiro' n'izindi.

Bahizi w’Imana n’u Rwanda, yasoje ashimira abantu bose bakomeje kumushyigikira muri uru rugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi. Yabasabye kandi gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose, abizeza gukomeza kubaha ibihangano byinshi mu minsi iri imbere birimo n'iyo ari gukorana izasohokana n'amashusho.

Ati: "Ikindi nabasaba muri rusange ni ukuba maso tukamenya ibihe dusohoyemo ko ari igihe Satani ashatse kwibagiza abantu ibyiza bakoze mbere ngo babisohoreshe ibibi, kandi twari tugeze ku musozo w'urugendo. Bihangane dukomeze nitutagwa isari tuzasarura."


Bahizi Innocent yashyize hanze indirimbo nshya yibutsa abantu indahiro bagiranye n'Imana

">Kanda hano urebe indirimbo nshya y'umuramyi Bahizi Innocent

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND