RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku birego 5 bishya biregwa P.Diddy

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/10/2024 9:47
0


Kuva umuraperi P.Diddy yatabwa muri yombi ni nako abamushinja bakomeje kwiyongera umusubirizo. Ubu yamaze gushinjwa ibindi birego 5 birimo ibishingiye kwihohotera ry'umubiri, gutera ubwoba, guha ibiyobyabwenge abana b'abakobwa n'ibindi.



Birasa nkaho aho kugirango ibya Sean 'Diddy' Combs byorohe ahubwo biri kurushaho kwiyongera umunsi ku munsi dore ko kuva yafungwa buri munsi hagaragara abamushinja bashya kuburyo bitazamworohera imbere y'ubutabera.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru nibwo urukiko rukuru rwakiriye ibirego 5 bishya bishinja P.Diddy. Birimo ibyatanzwe n'abagabo babiri harimo umwe wahoze akora muri sitidiyo ye wavuze ko yamukoreyeho ishimisha mubiri riganisha ku busambanyi mu 2008.

Undi mugabo nawe yashinje uyu muraperi ko mu 2006 ubwo yitabiraga ibirori yari yateguye yise 'White Party' ko yamukabakabye akamusaba ko baryamana. Ubwo yamubwiraga ko ibyo yamukoreye azabijyana mu itangazamakuru Diddy yamusubije ko nabikora azamwicisha.

Mu mpapuro zo mu rukiko zahawe ibinyamakuru byo muri Amerika, zagaragaje ko harimo abagore 3 bamushinja ihohotera yabakoreye mu bihe bitandukanye. 

Umwe yavuzeko ubwo yarafite imyaka 16 mu 1998 yitabiriye ibirori bya P.Diddy aho yamusindishije agatangira kumukora ku myanya y'ibanga imbere y'abamurinda (Bodyguards).

Undi mugore yavuze ko mu 2004 aribwo yahuye na P.Diddy akamutumira gusangira nawe muri hoteli yitwa Marriott iherereye muri Manhattan. Iki gihe ngo yarafite imyaka 19 ari nabwo uyu muraperi yamujyanye mu cyumba cy'iyi hoteli akamufata ku ngufu nyuma y'uko basangiye.

Undi mugore wa 5 avuga ko yahohotewe na P.Diddy mu 2006 ubwo yarafite imyaka 22 yiga muri kaminuza y'imideli i New York. Yavuze ko we yamutumiye ahitwa Macy's Apartment, akamuha ibiyobyabwenge akabona kumuhohotera. 

Aba bose bahagarariwe n'umwavoka witwa Tony Buzbee wabwiye Daily Mail ko 'mu rukiko ukuri kose kuzagaragara. Abantu mpagarariye bari bamaze igihe kinini baracecekeshejwe''.

Nyamara ibi byamaganiwe kure n'ikipe yabunganira P.Diddy mu mategeko ihagarariwe na Alexander E.Shapiro watangarije TMZ ko 'ibyo birego bishya ni binyoma byabashaka kungukira mu bibazo P.Diddy arimo''.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND