Umuraperi Muheto Bertrand [B-Threy] yifurije umugore we Keza Nailla isabukuru nziza y'amavuko, amwibutsa ko Imana yamuremye ibizi neza ko ari we yari akeneye ngo ubuzima bwe bube bwuzuye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki
15 Nyakanga 2024, ni bwo umugore w'umuraperi B-Threy yabonye izuba. Mu rwego rwo
kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, uyu muraperi yashimiye Keza urukundo
ruzira icyasha amukunda ndetse n'imfura yabo.
Mu butumwa buryoheye
amatwi yanyujije kuri Instagram yagize ati: "Isabukuru nziza ku muntu
Imana yari izi neza ko mukeneye cyane mu buzima bwanjye. Ndagukunda cyane. Uyu
munsi njye na Kamba Muheto (imfura yabo) turakwishimiye ndetse n'urukundo rwinshi
udukunda. Imana ikuyobore."
Ku wa 27 Nyakanga 2023 ni
bwo B Threy n’umugore we bibarutse imfura yabo, bityo iba ihuje umunsi
w’amavuko na se umubyara.
Bertrand Muheto wiyise
B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze
kuzamura izina ryabo. B-Threy na Keza bakoze ubukwe muri Werurwe 2023.
Ni mu bukwe bwabereye i
Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events bwasusurukijwe n’umuhanzi Cyusa
Ibrahim umenyerewe mu muziki Gakondo.
B-Threy na Keza Nailla
barushinze bamaze igihe mu rukundo gusa bari barahisemo kurugira ibanga kugeza
mu mpeshyi ya 2022 ubwo batangiraga kurugaragariza ababakurikira ku mbuga
nkoranyambaga.
Keza, umugore wa B-Threy arizihiza isabukuru y'amavuko uyu munsi
B-Threy yibukije Keza ko Imana yamuremye ibizi neza ko imukeneye
TANGA IGITECYEREZO