Kigali

Zari n'umugabo we bahamije ibyo gusubirana kwabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/10/2024 19:02
0


Nyuma y’igihe kitari gito urugo rwa Shakib Cham na Zari Hassan ruri mu muhengeri w’imibanire mibi yaherekejwe n’intambara y’amagambo, bashimangiye ko bababariranye bagasubirana kandi babanye neza.



Nyuma y’umwuka mubi no guterana amagambo bombi bakoreye ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassani yaje guhitamo gusaba imbabazi umugabo we Shakib, ndetse ajya no muri Uganda guhura nawe ngo biyunge.

Iby’uko umubano wabo kuri ubu uhagaze neza babishimangiye mu mukino w’iteramakofi muri Uganda (Boxing Champions League) mu cyumweru cyayo cya 11 yaberaga muri Lugogo Arena, aho Zari yagaragaye yaje gushyigikira umugabo we Shakib mu mukino wamuhuje na JK Kazoora.

Zari wahageze atinze kuko yari avuye muri Afurika y’Epfo aho abana n’abana be, akaba ari naho hari ubucuruzi bwe, akihagera yapfukamye nk’ikimenyetso cyo gusuhuza no kubaha umuryango wa Shakib wari waje gushyikgikira umusore wabo.

Mu kuramutsa umugore we mu mbaga y’abari bateraniye ahabereye uwo mukino, barasomanye maze bashyira akadomo ku kwiyunga kwabo, bagaragariza inshuti zabo ko kuri ubu umubano wabo uhagaze neza cyane.

Ni umukino wari witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Navio, Alex Muhangi, Spice Diana, Mustafa Kizza, Joseph Ochaya, Shakira-Shakira, Alien Skin, Dr. Bbosa na Ebonies n’abandi.

Umugabo wa Zari yatsinze mu mukino w'iteramakofi

Zari yari yaje gushyigikira umugabo we

Bombi basomaniye mu ruhame bemeza ibyo gusubirana kwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND