RFL
Kigali

Amavubi U 20 yasezerewe muri CECAFA yanyagiye Djibouti

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/10/2024 15:42
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yamaze gusezererwa mu imikino ya CECAFA U 20 yo guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka yanyagiye iya Djibouti.



Ni mu mukino wo ku munsi wa nyuma wo mu itsinda A wakinwe kuri uyu Wa Kabiri taliki ya 15 Ukwakira 2024 Saa Saba zuzuye ubera kuri KMC Stadium.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yagiye gukina uyu mukino nyuma yuko yaherukaga kunyagirwa na Tanzania ndetse ibizi ko nta mukino n'umwe iratsinda mu itsinda A irimo.

Ibi ninabyo byatumye Eric Nshimiyimana akora impinduka mu bakinnyi 11 yari yabanjemo ku mukino uheruka aho Kanamugire Arsene yahaye umwanya Sibomana Sultan Bobo naho Yangiriyeneza Erirohe aha umwanya Vick Joseph kugira ngo arebe ko intsinzi yaboneka.

Ibyari byitezwe nibyo byaje kuba ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi itsinda iya Djibouti ibitego 5-1.

Ni ibitego byatsinzwe na Sindi Jesus Paul ku munota wa 9, Ndayishimiye Didier ku munota wa 22 , Pascal Iradukunda ku munota wa 43, Vicky Joseph ku munota wa 51 ndetse na Yangiriyeneza Erirohe ku munota wa 73 mu gihe kimwe cya Djibouti cyo cyatsinzwe na Ahmed Hassan.

Nubwo ariko Amavubi yatsinze uyu mukino ntabwo bikuyeko yamaze gusezererwa mu mikino ya CECAFA U 20 dore ko imikino yo mu matsinda irangiye ari kumwanya ubanzariza uwanyuma n'amanota 4.

Biteganyijwe abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 barafata indege mu ijoro ryo kuri uyu Wa Kabiri bakagaruka mu Rwanda.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND