Itsinda ry’abasore n’inkumi “Generation 25” ribarizwa muri Mashirika Performing Arts and Media, ryataramiye ku nshuro ya mbere mu iserukiramuco ryabereye mu gihugu cy’u Bufaransa mu iserukiramuco Mpuzamahanga rizwi nka “Théâtre de La Renaissance”.
Ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024 mu
Mujyi wa Arras ndetse rirakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 mu
Mujyi wa Lyon, ni nyuma y’uko bakoreye igitaramo gikomeye mu iserukiramuco ryitwa
“World Culture” ryabereye mu Mujyi wa Karachi mu gihugu cya Pakistan, ku Cyumweru
tariki 29 Nzeri 2024.
Ni ubwa mbere bari bataramiye muri ibi bihugu mu
rugendo rugamije guhamagarira abatuye Isi kurangwa n’ubumuntu mu bikorwa byabo
bya buri munsi.
Babigezeho babicyesha umusaruro watanzwe n’iserukiramuco
“Ubumuntu”, ryabaye hagati ya 19-25 Nyakanga 2024 hizihizwa imyaka 10 y’ibikorwa
byabo byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu
Mujyi wa Kigali.
Ryagaragayemo abahanzi n’amatsinda barimo: Umuhanzi
Peace Jolis, ‘Counting to 10’, ’Virtue’, ‘I Am An African’, ‘Generation 25’, ababyinnyi
bo muri Pakistan, abaturutse mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Uganda, Afurika y’Epfo n’abandi.
Iri serukiramuco bakinnyemo ku nshuro ya mbere “Théâtre
de La Renaissance’ ryatangijwe ku mugaragaro mu 1982. Kuva icyo gihe ryubakiye
cyane ku guteza imbere ikinamico zo mu bihugu bitandukanye, umuziki n’ibindi
binyuranye.
Generation 25 yakinnye muri iri serukiramuco igizwe
n’abasore n’inkumi b’abahanzi, kandi benshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Bakunze gukina umukino ugaragara ibikomere by’abantu
bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi,
imiryango yabaye kandi yakuriye mu nkambi, impfubyi n’abapfakazi basizwe na
Jenoside n’ibindi.
Generation isobanura ko itegura iyi mikino mu rwego
rwo gushyira imbaraga mu biganiro bya mvura nkuvure, bigahuza ababaye mu mateka
ndetse n’urubyiruko, mu rwego rwo kumenya amateka birushijeho, no gufata
ingamba zihamye mu kurinda ikiremwamuntu kutongera guhura n’amateka asharira.
Iri tsinda ry’inkumi n’abasore ryatangiye gukina
imikino nk’iyi kuva ku wa 12 Mata 2019, binyuze mu bikorwa byabereye ku
Rwibutso rwa Jenosie rwa Kigali. Kuva, icyo gihe abantu bakunze ubutumwa
batambutsa, batangira gutumirwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ndetse banatumirwa
ku rwego Mpuzamahanga.
Ku wa 20 Nyakanga 2024, ku rwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali habereye igikorwa cyo gutangiza iserukiramuco ‘Ubumuntu’ mu kwizihiza
imyaka 10 ishize ritanga ubutumwa bwubakiye ku mahoro n’urukundo, no
guhamagarira Isi yose kubana neza.
Mashirika yatumiwe muri iri serukiramuco kubera imitegurire y'iserukiramuco 'Ubumuntu' risanzwe ribera mu Rwanda
Mashirika yitaye cyane ku mukino n’imbyino
zihamagarira abatuye Isi kugira ubumuntu
Iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Arras usanzwe
uzwiho kurangwa n’ibikorwa by’ubuhanzi
Buri mwaka, abategura iri serukiramuco batumira
amatorero n’abahanzi bo mu bitandukanye byo ku Isi
Abarimo Peace Jolis babarizwa muri 'Generation' bagaragaje ubuhanga muri iri serukiramuco
TANGA IGITECYEREZO