RFL
Kigali

Ibigo 20 byo mu Rwanda byitabiriye imurikagurisha riri kubera mu Bwongereza

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/10/2024 16:52
0


I Londres mu Bwongereza hari kubera imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo bisaga 20 byo mu Rwanda byohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bw’indabo mu mahanga.



Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, yavuze ko iri murikabikorwa ryiswe ‘Taste of Rwanda’ rihuza abagira uruhare mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Amb Busingye yavuze ko iri murikabikorwa ari umusaruro wavuye mu Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ryabaye muri Mutarama 2024.

Ati: “Uyu munsi twubakiye ku byagezweho mu kwagura umubano mu by’ubucuruzi no kugaragaza ibyo u Rwanda rufite mu buhinzi bw’indabo.”

Abashoye imari mu buhinzi bw’indabo mu Rwanda bemeza ko kuva u Bwongereza bwavanaho imisoro ku ndabo zituruka mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikigero cy’izo boherezagayo cyazamutse cyane bituma iryo soko rifata umwanya wa kabiri nyuma y’u Buholandi.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Leta y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kuvanaho imisoro ku ndabo zoherezwa muri icyo gihugu ziturutse mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwatangiye kohereza indabo ku bwinshi ku isoko ryo muri icyo gihugu ndetse ziri mu zikunzwe.

Mbere y’uko uyu musoro wa 8% ku ndabo uvanwaho, imibare itangwa n’u Bwongereza yerekana ko mu 2023, agaciro k’indabo u Rwanda rwoherejeyo zari zifite agaciro ka £727,000; Uganda yohereje iza miliyoni £1,1; Tanzania ni £839,000 mu gihe Ethiopia yo yohereje izifite agaciro ka £12.6m.

Iyo misoro yakuweho mu gihe cy’imyaka ibiri guhera ku wa 11 Mata 2024 kugeza ku wa 30 Kamena 2026.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, u Rwanda rwohereje mu Bwongereza, u Buholandi, Koreya y’Epfo no ku yandi masoko mpuzamahanga indabo zifite agaciro ka miliyoni 4.5 z’amadolari. 66% by’izo ndabo zoherejwe mu Buholandi mu gihe 32% zagiye mu Bwongereza.


Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha riri kubera mu Bwongereza

Amb Busingye Johnston ni we wafunguye ku mugaragaro iri murikagurisha


Hamuritswe ibicuruzwa binyuranye bikomoka mu Rwanda

Ni imurikagurisha ryitezweho kurushaho kwagura umubano w'ibihugu byombi mu by'ubucuruzi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND