I Londres mu Bwongereza hari kubera imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo bisaga 20 byo mu Rwanda byohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bw’indabo mu mahanga.
Ambasaderi w’u Rwanda mu
Bwongereza, Busingye Johnston, yavuze ko iri murikabikorwa ryiswe ‘Taste of
Rwanda’ rihuza abagira uruhare mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi hagati
y’ibihugu byombi.
Amb Busingye yavuze ko
iri murikabikorwa ari umusaruro wavuye mu Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari
hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ryabaye muri Mutarama 2024.
Ati: “Uyu munsi twubakiye
ku byagezweho mu kwagura umubano mu by’ubucuruzi no kugaragaza ibyo u Rwanda
rufite mu buhinzi bw’indabo.”
Abashoye imari mu buhinzi
bw’indabo mu Rwanda bemeza ko kuva u Bwongereza bwavanaho imisoro ku ndabo
zituruka mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikigero cy’izo
boherezagayo cyazamutse cyane bituma iryo soko rifata umwanya wa kabiri nyuma y’u
Buholandi.
Muri Mata uyu mwaka ni
bwo Leta y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kuvanaho imisoro ku ndabo
zoherezwa muri icyo gihugu ziturutse mu bihugu birimo n’u Rwanda.
Kuva icyo gihe, u Rwanda
rwatangiye kohereza indabo ku bwinshi ku isoko ryo muri icyo gihugu ndetse ziri
mu zikunzwe.
Mbere y’uko uyu musoro wa
8% ku ndabo uvanwaho, imibare itangwa n’u Bwongereza yerekana ko mu 2023,
agaciro k’indabo u Rwanda rwoherejeyo zari zifite agaciro ka £727,000; Uganda
yohereje iza miliyoni £1,1; Tanzania ni £839,000 mu gihe Ethiopia yo yohereje
izifite agaciro ka £12.6m.
Iyo misoro yakuweho mu
gihe cy’imyaka ibiri guhera ku wa 11 Mata 2024 kugeza ku wa 30 Kamena 2026.
Mu mwaka w’ingengo
y’imari wa 2022-2023, u Rwanda rwohereje mu Bwongereza, u Buholandi, Koreya
y’Epfo no ku yandi masoko mpuzamahanga indabo zifite agaciro ka miliyoni 4.5
z’amadolari. 66% by’izo ndabo zoherejwe mu Buholandi mu gihe 32% zagiye mu
Bwongereza.
Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha riri kubera mu Bwongereza
Amb Busingye Johnston ni we wafunguye ku mugaragaro iri murikagurisha
Ni imurikagurisha ryitezweho kurushaho kwagura umubano w'ibihugu byombi mu by'ubucuruzi
TANGA IGITECYEREZO