Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itsinze iya Benin mu mukino wa kane wo gushaka itike y'igikombe cya Africa nuko agira amanota atanu.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itsinze iya Benin mu mukino wa kane wo gushaka itike y'igikombe cya Africa. gutsinda uyu mukino bitumye u Rwanda rugira amanota atanu rugumana ikizere cyo kuzajya mu gikombe cya Africa cyane ko rusigaje umukino wa Libya n'uwa Nigeria.
Nubwo ikipe y'igihugu ya Nigeria itarakina na Libya irusha u Rwanda amanota abiri gusa. Kugeza ubu ikipe ya Mbere ni Nigeria ifite amanota 7, Benin ifite amanota 6, u Rwanda rufite amanota 5 naho Libya ifite inota rimwe.
Uko umukino wagenze umunota ku munota
90+3 Niyomugabo Claude utabanje mu Kibuga yasimbuye Mugisha Gilbert umukino uhita urangira u Rwanda rubonye intsinzi.
Iminota 90 isanzwe irangiye u Rwanda ruyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa Benin, Hongerwaho iminota ine y'inyongera.
88, Samuel Guirette yahaye umwanya Muhire Kevin nuko abafana bamukomera amashyi bishyimye.
85' Ntwari Fiacre yakuyemo umupira nyuma y'uko Dodji dokou yari yatatse izamu ry'u Rwanda
84' Abashigikiye ikipe y'igihugu Amavubi kuri stade Amahoro bari mu bicu nyuma y'uko u Rwanda ruri gukina neza
80' Koruneli ya Benin nyuma yuko Niyomugabo Claude atabaye Amabubi, ntacyo imariye ikipe y'igihugu ya Benin
79' Bizimana Djihard utsinze igitego cya kabiri ahaye umwanya Rubanguka steve
77' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda batangiye gutinyuka isaha ku isaha bari imbere y'ikipe y'igihugu ya Benin
74'Ruboneka Jean Bosco yari azamukanye umupira shaka igitego cya gatatu nuko Williaams wa Benin umupira arawurenza
69' Penaliti itewe na Bizimana Djihard ibyaye igitego cya kabiri cy'amavubi
68' Peneliti y'u Rwanda ku ikosa rikoewe Bizimana Djihard
67' Nshuti Innocent atsinze igitego cya mbere cy' u Rwanda
66' Umuzamu wa Benin Marcel yakuyemo ishoti rikomeye ryatewe na Nshuti Innoceni
59' Mugisha Girbert yateye umutwe mu izamu rya Benin ku mupira yari azamuriwe na omborenga fitina nuko amahirwe aba make ku Rwanda.
58' Mugisha giribert yagumye kugerageza uburyo imbere y'izamu rya Benion biguma kwanga
57'Koruneli y'amavubi yatewe na Bizimana djihard ntacyo yabyariye Amavubi
54'Kufura y'Amavubi yatewe na Samuel guerette nyuma y'uko abanya Benin bari bakoreye ikosa mugisa Giribert ba myugariro baBenin umupira bawukuyemo utarajya mu izamu.
51' Abakinnyi b'u Rwanda bari kugerageza kwataka ikipe ya Benin ariko umuzamu yabaye ibamba
47'Imanishimwe Emmanuel yazamukanye umupira ba myugariri ba Benin Barawurenza, nyuma yo kuwurengura ntacyo u Rwanda Rwamajije umupira.
46' Ikipe y'igihugu ya Benin itangiranye imbaraga ishaka ko ystainda igitego cya kabiri
45' kwizera Jojea yavuye mu kibuga asimburwa na Ruboneka Jean Bosco
Williams nyuma yo gutsinda igitego cyatumye Benin itangira kuyobora umukino
Igice cya mbere Kirangiye umukino uri guhuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi n'ikipe y'igihufgu ya Benin u rwanda ruri inyuma ya nBenin kuko Benin Igiye kuruhuka ifite igitego kimwe ku busa bw'u Rwanda
45+1 Koruneri y'u rwanda itewe na Samuel ba Myugariro ba Bebin bayikuyemo
42' Mugusha Bonheur ananiwe kugarira umupia nuko ufatwa na Williams Edwin nuko atsindira Benin igitego cya mbere , abafana b'amavubi bari kuri stade Amahoro bacika intege kuko imibare itangiye kuba myinshi
41' Amavubi arase igitego ku mupira Mugisha Gir
40' Ntari Fiacre yakuyemo umipra wari uturutse kuri kufura yatewe na Junioun ukomoka muri Benin
35' Kufura y'u Rwanda itewe na Samuel ntaco imariye amavubi
32, Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bakomeje guhana umupira mu kibuga bakanagerageza kwinjira imbere y'izamu rya Benin ariko igikorwa cya nyuma gikomeje kwanga.
25' myugariro w'Amavubi Manguende aryamye hasi nyuma yuko bamukoreye ikosa, u Rwanda Rwahawe Kufura yatewe na samuel nuko Niyigene Clement ateye umutwe umupira ujya mu ntoki z'umuzamu.
20' Nshuti Innocent yari yatatse umuzamu wa Benin nuko ahita atera umupira akiza izamu nuko Nshuti ahomba gutyo.
16' Kufura y'amavubi ku ikosa ryakorewe Kwizera jojea Amavubi yayihererekanyije ananirwa kuyibyaza umusaruro.
14' Abakinnyi b'Amavubi bari gukinira mu kibuga hagati bareba uko bacuka ubwugarizi bwa Benin buhagaze neza muri iyi minota
10' Ombolenga Fitina yazamuye umupira imbere y'izamu rya Benin n'uko Mugisha Gilbert ananirwa kuwutsinda n'umutwe.
7' Amavubi abonye uburyo kwa kufura gusa umusa u wa Benin aba imamba.
6' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi batangira ye gahunda yo kwataka gusa ba myugariro ba Benin bahagaze neza.
4'Ikipe y'Igihugu ya Benin iteye ishoti rikomeye imbere y'izamu ririnzwe na Ntwari Fiacre umupira unyura hejuru y'izamu
1, Amavubi arase igitego ibere y'izamu rya benin umupira wari ufitwe na Mugisha Girbert
Ba kapiteni ku mpande zombi bari kumwe n'abasifuzi mbere y'uko umukino utangira
Abakinnyi b'Amavubi bari kuririmba Indirimbo yubahiriza igihugu
Ikipe y"igihugu ya Benin yamaze gusohoka mu Rwambariro
Abakinnyi b'u rwanda bamaze gusohoka mu rwambariro
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Benin
Souke Marcel
Yohana Benjamin
Oliver Jacques Aime
Imouane Hasanne
Steve Monue
Rachid Moumin
Mohammed Tijan
Sessi Octave
Andréas Eduin Williams
Junior Olatian
Francisco Dooo Dodji Dokou
Abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga ku ruhande w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ni
Ntwari Fiacre
Ombolenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Niyigena Clement
Mutsinzi Ange
Mugisha Bonheur
Guelette Samuel
Bizimana Djihard (C)
Kwizera Jojea
Nshuti Innocent
Mugisha Gilbert
Amakipe ku mpande zombi ari kwishyushya yitegura urugamba rutangira nyuma y'iminota 40 iri imbere.
Abafana batangiye kugera kuri stade n'ubwo atari benshi
Kuri Stade Amahoro abafana Ntabwo bari bahagera ngo bashyigikire ikipe y'igihugu
Ku marembo ya Stade Amahoro abafana ni benshi biteguye gushigikira Amavubi
Ubwo habura isaha imwe ngo rwambikane hagati y'ikipe y'igihugu ya Benin ndetse n'Amavubi abasifuzi bari gusuzuma ikibuga banakora imyitozo ngororamubiri kugira ngo babashe koroherwa no gusifura umukino.
Mu mukino wa Gatatu ikipe y’igihugu ya
Benin les Guepards yatsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ibitego 3-0 mu
mukino wabereye kuri Stade yitiriwe uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Cote d’ivoire
kuva mu 1960-1993 Felix Haupouet Boigny.
Ubwo ikipe y’igihugu ya Benin yatsindaga umukino wa Gatatu yahise igira amanota atandatu ku ikenda, Amavubi asigara ku manota abiri ku ikenda.
Uyu mukino wo kuri uyu wa Kabiri ni umukino wo gupfa no gukira ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, cyane ko niramuka iwutsinzwe iraguma ku manota abiri kuri 12 araba amaze gukinirwa, urugendo rwo kujya mu gikombe cya Africa ruse n’aho rurangiye kuko imikino ibiri yaba isigaye imbere nubwo amabuvi yatsinda ntabwo yakuzuza amanota ikenda Benin yahita igeraho iramutse itsinze umukino wa none.
Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinda iya Benin kuri uyu wa kabiri, amahirwe yo kujya mu gikombe cya Africa yaba agihari kuko u Rwanda rwahita rugira amanota 5 rugasigara rurushwa na Benin inota rimwe cyane ko yo yamaze kugira amanota atandatu.
Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa mu itsinda u Rwanda ruherereyemo Nigeria ni iya mbere n’amanota arindwi, Benin ya kabiri afite amanota 6, u Rwanda rwa gatatu rufite amanota 2 naho Libya ya kane ifite inota 1.
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda bitezweho gutanga ibisubizo imbere ya Benin
Uko Amavubi yasesekaye kuri Stade Amahoro
TANGA IGITECYEREZO