Kigali

Muyango yifurije umugabo we isabukuru y’amavuko mu buryo bwihariye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/10/2024 10:40
0


Umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo Muyango Claudine yafashe umwanya yifuriza umugabo we, Kimenyi Yves, isabukuru nziza y'amavuko yifashishije amashusho yazamuye amarangamutima ya benshi mu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.



Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, yifurije umugabo we Kimenyi Yves isabukuru nziza y’amavuko, amwibutsa ko amukunda cyane.

Mu butumwa bwuje amagambo y’urukundo yaherekesheje amashusho agaragaza Muyango ari kwigisha Kimenyi kubyina, yagize ati: “Iyi ni 2024 rero ugomba kwiga kubyina ku neza cyangwa ku nabi. Isabukuru nziza y'amavuko mukunzi. Ndagukunda iteka n'iteka. Nishimiye kubana nawe muri ubu buzima. Ndagukunda..."

Mu 2019 ni bwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine yari yasimbuje Didy d’Or. Byari nyuma y’igihe kinini iby’urukundo bihwihwiswa ariko mu itangazamakuru bakaba ibamba babibajijweho.

Ubwo iby’uko bakundana byajyaga hanze, Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango.

Urukundo rw’aba bombi rwakomeje gusagamba, rukomeza kuba inganzamarumbu ndetse uko iminsi yagiye ihita, bereka abarutegaga iminsi ko ‘urwabo ruruta byose!’

Iby’urukundo rwabo byakomeje gushimgangirwa n’amagambo meza bakundaga kubwirana bifashishije imbuga nkoranyambaga, bikomeza kwerekana ko byanga bikunze ruzagera kure.

Tariki 19 Werurwe 2020, ubwo Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019 yizihizaga isabukuru y’amavuko, icyo gihe Kimenyi Yves yigomwe ibitotsi ageza Saa Sita z’ijoro ategereje ko urushinge rw’isaha rwinjiza umunsi kuri iyi tariki, maze yifashishije Instagram agenera umukunzi we ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukundo.

Ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yiyemeje gutera ivi yambika impeta ya ’Fiançailles’ Muyango amusaba kumubera umufasha, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Muri Nyakanga 2021 hagiye hanze amashusho agaragaza ko Muyango akuriwe ndetse ku wa 21 Kanama 2021, bibarutse imfura y’umuhungu yitwa Kimenyi Miguel Yannis.

Nyuma y’imyaka itanu bari mu rukundo, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 4 Mutarama 2024.

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves, yasezeranye na Muyango Claudine ku wa 6 Mutarama 2024, mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi ahazwi nka Romantic Garden. Waranzwe n’ubwitabire bw’abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y’u Rwanda.

Muyango Claudine na Kimenyi Yves basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu Busitani bwa Center Piece buri ku Gisozi, basezeranwa na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church, wabasabye kubaka urugo rwiza rushingiye ku ijambo ry’Imana.

Icyo gihe, Kimenyi Yves yasezeranyije Muyango kuzamukunda iteka ryose naho Muyango Claudine amusezeranya kumubera umugore umwubaha.


Muyango yibukije umugabo we Kimenyi ko amukunda ku isabukuru ye y'amavuko  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND