Uyu munsi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n'Isi kwizihiza umunsi ngarukamwaka w'umwana w'umukobwa, igihugu kikaba gikataje mu guteza imbere uburenganzira bw'abana b'abakobwa ndetse n'ab'abahungu.
Kuva mu mwaka wa 2012,
itariki ya 11 Ukwakira ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa. Uyu
munsi ugamije gushimangira ibyo umwana w’umukobwa akeneye ndetse n’imbogamizi
ahura nazo, mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira no kwishyira ukizana
by’umwana w’umukobwa.
Uyu mwaka mu rwego rwo
kwizihiza uyu munsi, u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti: "Ejo
heza mu biganza byanjye."
Kuva mu buto bwe no mu
gihe cy’ubwangavu, ibidindiza iterambere ry’umwana w’umukobwa ni byinshi kandi
nta wabyirengagiza. Mu gihe umwangavu agerageza guhangana n’impinduka agenda
ahura nazo mu buzima; zaba izigaragara ku mubiri cyangwa iz’amarangamutima,
umwangavu w’umunyarwandakazi aba afite n’izindi nshingano zikomeye umuryango
umutegerejeho zirimo kuba umugore w’igitangaza uzaba inkingi ikomeye umuryango
we bwite ndetse n’umuryango mugari byubakiraho.
Kimwe mu bibazo igihugu
ndetse n'isi bigihanganye na byo uyu munsi, harimo ihohoterwa rikorerwa abana
b'abakobwa mu ngo, harimo kubasambanya ndetse no kubatesha uburenganzira bwo
kwiga.
Itegeko Nshinga ry’u
Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ritanga umurongo wo gushyira imbaraga mu
bikorwa byo kurengera uburenganzira bw’abana.
Hari n’andi mategeko
atandukanye yatowe hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kubuza ko
abana bakoreshwa imirimo ihemberwa batarageza ku myaka 16, gukemura ibibazo
by’abana b’impfubyi n’ab’abakene no guteza imbere imikurire y’abana bato.
Mu 2022 ubwo hizihizwaga
umunsi nk’uyu, yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashyizeho umunsi w'umwana
w'umukobwa atari ukwirengagiza uw'umuhungu, ahubwo ko ari umwanya wo gusuzuma
intambwe imaze guterwa mu guhangana n'ibibazo umwana w'umukobwa agihura na byo.
Yaragize ati: "Kuba
harabayeho umunsi wihariye w’umwana w’umukobwa, ntabwo ari ukwirengagiza umwana
w’umuhungu, ahubwo ni umwanya wo gusuzuma intambwe tumaze gutera, no kugaruka
ku mbogamizi zikigaragara zikibangamiye umukobwa mu rugendo rumwe na musaza
we.’"
Mu mwaka wa 2021, u
Rwanda rwari ku mwanya wa karindwi ku rwego rw’Isi mu guteza imbere
uburinganire, n’urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Namibia iri ku mwanya wa
gatandatu ku rwego rw’Isi.
Umunsi wahariwe umwana
w’umukobwa urizihizwa mu gihe raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko buri munsi ku
isi yose abakobwa barenga ibihumbi 41 bashaka abagabo batarageza ku myaka 18,
ni ukuvuga miliyoni 15 buri mwaka.
Kwizihiza uyu munsi byatangijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu nteko rusange yabaye tariki 19 Ukuboza 2011, ku Rwanda uyu munsi ukaba wizihijwe ku nshuro ya 13.
TANGA IGITECYEREZO