Kigali

Ibyo wamenya kuri Col (Rtd) Dr Joseph Karemera wabaye muri Guverinoma y'u Rwanda witabye Imana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/10/2024 11:03
0


Amakuru y’uko Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye muri Guverinoma, akaba Umusenateri ndetse na Ambasaderi yitabye Imana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.



Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera ni umwe mu bashinze Umuryango FPR Inkotanyi ubwo yari amaze imyaka 40 mu buhungiro. Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no Kubohora Igihugu, yabaye mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuyobozi.

Dr. Karemera yari umuganga ndetse yari mu bavuraga inkomere ku rugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990. Yabaye Umusenateri muri Sena y’u Rwanda ndetse yabaye Minisitiri w’Ubuzima n'uw'Uburezi.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’Ubuzima, umwanya yamazeho imyaka itanu.

Mu 1999, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Ngirabanzi Laurien, na we aza gukorerwa mu ngata na Emmanuel Mudidi.

Mu nshingano zitandukanye yagiye anyuramo, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Ubwo yari Minisitiri w'Ubuzima yafataga ibyemezo bikarishye birimo kubuza burundu umuganga kongera gukora uwo murimo ku butaka bw’u Rwanda, bitewe n’uburemere bw’amakosa yabaga yakoze aremereye.

Yibukwa cyane cyane igihe yari Minisitiri w’Uburezi, ubwo yavugaga ko azanye ireme ry’uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw’abarimu n’abanyeshuri.

Yirukanye mu mirimo abayobozi b’ibigo by’amashuri batagira ingano, abanyeshuri nabo yabacaga mu bigo by’amashuri, akanabahagarika imyaka myinshi. Hari nk’abahagarikwaga imyaka ibiri, itatu,… bazira gukopera mu bizamini.

Dr Karemera ubwo yari Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, yafashe icyemezo cyo gutesha agaciro zimwe mu mpamyabumenyi z’amashuri yisumbuye zari zaramaze kwemezwa no gusohoka, asaba ko zigarurwa zigacibwa.

Impamvu yo guca izo diplôme, ni uko icyo gihe abayobozi b’ibigo batungwaga agatoki ku gutanga amanota mu buryo budakurikije amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.

Ubwo Itangazamakuru ryamubazaga niba nta mpungenge afite kubwo guca dipolome zirimo n’iz’abana b’abayobozi bakomeye n’abasirikare nkawe, mu ijwi ryumutse yasubije muri aya magambo ati: “Ufite intare nayiziture”.

Dr Karemera, abanyamakuru bamwibuka kenshi kuko byabagoraga kumenya uko bamuhamagara kuko yari Liyetona Koloneli, Ambasaderi, Senateri na Dogiteri. N’ubwo atari akivugwa cyane ariko ni umwe mu batangaga ibitekerezo bihamye mu muryango wa politiki akomokamo ari wo FPR Inkotanyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND