Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yijeje Abanyarwanda ko polisi yateguye kubungabunga umutekano kugira ngo bazizihize neza iminsi mikuru isoza umwaka.
Mu gihe habura iminsi
mbarwa ngo Abanyarwanda bizihize iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunane, Umuvugizi
wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yamaze impungenge Abanyarwanda,
ashimangira ko iminsi mikuru izagenda neza nk'ibisanzwe.
Ati: “Twiteguye neza
kandi turizera ko iminsi mikuru izagenda neza nk’uko bisanzwe.”
Yagaragaje ko uko imyaka
itambuka ari ko bagenda biga amasomo y'uko bafasha abantu kurushaho kwizihiza
iminsi mikuru batekanye, agaruka kuri gahunda nshya yashyizweho yo korohereza
abashaka kujya gusangira Noheli n'Ubunane n'imiryango yabo ituye mu Ntara
zinyuranye z'Igihugu.
Ati: "Uburyo
biteguye uyu munsi bitandukanye n'umwaka ushize. Uribuka ko umwaka ushize
twibeshye tukagira abantu benshi muri gare, bigatezamo ikibazo cy'umuvundo. Uyu
mwaka rero twiteguye neza kandi burya iyo habayeho kwitegura kwiza, no gushyira
mu bikorwa ibyateganyijwe bigenda neza."
ACP Rutikanga
yumvikanishije ko nka Polisi y'u Rwanda biteguye gufasha abantu kuryoherwa
n'impera z'umwaka, harimo no gufasha abazitabira ibitaramo bitandukanye, mu
materaniro atandukanye, ndetse n'ibindi birori biteganijwe muri Kigali ndetse
no hanze yayo.
Yakomeje agira ati:
"Ubungubu ngira ngo mwatangiye kubona Abapolisi hirya no hino mutari
mukunze kujya mubona, ni mu rwego rwo kwitegura kuko 'mood' y'iminsi mikuru
yaratangiye."
Ibi Umuvugizi wa Polisi
y'u Rwanda abitangaje nyuma y'uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura
imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rushyizeho
uburyo bushya buzafasha abagenzi kubona imodoka no kugabanya umuvundo muri Gare
ya Nyabugogo, mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
RURA yatangaje ko ku wa 23-24 Ukuboza 2024 no kuva ku wa 30-31 Ukuboza 2024, abagenzi bazajya
bategera imodoka mu bice bitandukanye byateganyijwe byiyongera kuri gare ya
Nyabugogo.
Nk’abakoresha umuhora
w’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke,
Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru, bazategera imodoka
i Nyamirambo kuri Pele Stadium.
Abakoresha umuhora
w’Iburasirazuba bajya i Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe
bazategera imodoka muri Gare ya Kabuga.
Ni mu gihe abakoresha
umuhora w’Amajyaruguru, mu turere twa Gicumbi, abajya i Nyagatare banyuze
Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu bazategera
imodoka muri Gare ya Nyabugogo.
Mu itangazo RURA yashyize
hanze yakomeje igira iti “Abagenzi bajya i Bugesera, bazategera muri Gare ya
Nyanza ya Kicukiro. Abateganya gukora ingendo baragirwa inama yo gutegura
ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo.”
Uru rwego rwakomeje
ruvuga ko abakozi barwo ab’Umujyi wa Kigali, n’izindi nzego bireba bazaba
bahari mu rwego rwo gufasha abagenzi gukora ingendo zabo.
Ni nyuma y’uko Leta y’u
Rwanda yemereye hoteli, utubari, restaurants n’utubyiniro gukora kugeza Saa
Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, na ho kuva ku wa
Gatanu kugera ku Cyumweru, bikaba byakora bigakesha.
Mu itangazo RDB yashyize
hanze, yavuze ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva ku wa 10 Ukuboza 2024,
kugeza tariki 5 Mutarama 2025. Yavuze ko kiri mu murongo wo gufasha
abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
TANGA IGITECYEREZO