Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege arashima uruhare rw'Abafatanyabikorwa batandatukanye mu iterambere ry'aka Karere anabasaba kurukomeza bafasha mu birimo no gukura abaturage mu bukene.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Ukuboza 2024 ni bwo hateranye inama y'Inteko rusange y'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Huye.
Ni inama yagarutse ku bikorwa bitandukanye bigamije iterambere abafatanyabikorwa bagizemo uruhare, hareberwa hamwe ibyo bazakora mu mwaka utaha wa 2026 hanagarukwa kuri gahunda y'imyaka itanu iri imbere mu iterambere ry'akarere ka Huye.
Pasiteri Anicet Kabarisa usanzwe utuye mu karere ka Huye aganira na InyaRwanda yavuze ko hari byinshi yishimira birimo n'iterambere akarere kamaze kugeraho. Yagize ati "Turashima byinshi,iyo urebye ubona akarere karateye imbere. Ubona ko abantu bitabira umurimo, hari ibikorwa bifatika biri mu mujyi wa Huye.
Icyo rero kigaragaza ko ari ubudasa ubundi mbere hari ukuntu wajyaga wumva ukumva umuntu ibintu byose aravuga Kigali ariko urabona ko abantu bashyiramo imbaraga kugira ngo iterambere rize mu karere ka Huye. Ibyo rero ni ibintu byo kwishimira kuko iyo iterambere rihari akazi karaboneka,ishoramari riroyongera ndetse na serivise zigatangwa neza. Ibyo turabyiahimira."
Umuyobozi w'Ihuriro ry’Abafatanyibikorwa mu Iterambere (JADF) mu karere ka Huye, Ugirumurera Cyprien yavuze ko bagenda bazamura uruhare rwabo buri mu munsi dore ko n'ingengo y'Imari bashyira mu bikorwa by'iterambere nayo igenda izamuka.
Yagize ati "Uyu munsi wari ukurebera hamwe aho tugeze, ibyo twakoze, gahunda y'imyaka itanu ndetse tukareba nk'abafatanyabikorwa twakora iki.
Mu by'ukuri rero iriya ngengo y'Imari yatanzwe ya miliyari zirenga 6 ni impuzandengo kuko twarebye uko twagiye tuzamuka, dutangira zari miliyari nk'eshatu ariko uko abafatanyabikorwa bumva ko bagomba gukorera mu mucyo amafaranga tugenda dushyira mu ngengo y'Imari y'akarere yunganira abaturage kugira ngo bagere ku rwego twifuza igenda izamuka".
Yavuze ko batari bagera ku rwego bifuza gusa ko bizeye ko ingengo y'Imari izagenda izamuka. Ati "Ni ukuvuga ngo rero ntabwo turagera ku rwego twifuza n'ubundi hari abafatanyabikorwa bagenda bazamo, hari imishinga mishya tugenda tugira ibyo byose twizeye ko iyo ngengo y'imari izagenda izamuka".
Ugirumurera yavuze ko bishimira umwanya akarere ka Huye kariho ndetse anazizeza aka karere ko bazakomeza gufatanya mu iterambere ryako.
Ati: "Icya mbere ni uko twishimira umwanya turiho nko mu karere kacu ka Huye ngira ngo murabizi mu rwego rw'imiyoborere myiza twabaye aba mbere. Icyo mu by'ukuri ni ikintu twishimiye kandi tukishimira ariko kandi tukifuza uwo mwanya kuwugumaho. Ntabwo twifuza kuzasubira inyuma niyo mpamvu ko tugomba kujyanamo.
Turizeza akarere ko tuzakomeza gufatanya mu bikorwa byose duhereye ku igena migambi tujyane mu ishyirwa mu bikorwa ndetse no gusubira kubwira abaturage ibyo twabakoreye . Ibikorwa byose tubijyanamo n'akarere aho tubona hakenewe imbaraga nyinshi tukaba ariho tuzishyira".
Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko abafatanyabikorwa bafite uruhare rufatika mu iterambere ry'aka karere.
Ati: "Abafatanyabikorwa bafite uruhare rufatika mu nkingi zose,hari abari mu bukungu,mu mibereho myiza n'imiyoborere myiza. Navuga rero ko abafatanyabikorwa bafite uruhare runini, nafata nk'urugero rumwe rusobanura byinshi ubu dufite imirenge ine yamaze kugeramo amazi 100% mu midugudu yose Kandi dufatanyije n'Abafatabikorwa.
Dufite ibikorwa by'abikorera hano mu mujyi birimo birakorwa,amasoko ahuriyeho n'imishinga y'abafatanyabikorwa ahuriweho".
Yavuze ko ari ibikorwa bashima, ati: "Navuga rero ngo ni ibikorwa dushima kuko ni ibikorwa biganisha mu iterambere ry'akarere ariko umuturage nawe bikagira uko bimuhimdurira ubuzima. Ni nacyo uyu munsi twagarutseho kugira ngo bikomeze tunabijyanane na gahunda yo gufasha umuturage kwivana mu bukene tubihuze.
Tuvuge noneho ngo mu mezi atandatu ari imbere abaturage barenga ibihumbi 6 dufite mu karere tugomba gufasha kwikura mu bukene bageze hehe kugira ngo noneho tubihuze n'ibikorwa by'abafatanyabikorwa kugira ngo n'impinduka zigaragara ziboneke".
Sebutege yavuze ko icyo iyi nama yari igamije ari ukugira ngo bakomeza kubaka ubwo bufanye nkuko n'Insanganyamatsiko yabivugaga 'ubufatanye mu iterambere rirambye dushyira umuturage ku isonga'
Umuyobozi w'akarere ka Huye yasabye Abafatanyabikorwa kujya bakora ibikorwa bijyana na gahunda y'iterambere ry'akarere.
Yagize ati "Icyo tubasaba nuko ibikorwa bakora bijyana na gahunda y'iterambere ry'akarere. Twagize n'umwanya wo kureba kuri gahunda y'akarere irimo irategurwa y'iterambere ry'imyaka itanu kugira ngo ibikorwa by'abafatanyabikorwa bijye bijyamo muri iyo gahunda y'iterambere ry'akarere.
Umufatanyabikorwa ntagere mu Karere akoreramo ngo akore ibindi bikorwa binyuranye nibyo twabonye ko aribyo byahindura ubuzima bw'abaturage ahubwo twese tugendere muri iyo gahunda twemeranyijeho.
Ariko n'Abafatabikorwa baba bakeneye amakuru mu Karere ni ibihe bikorwa babona bikwiye gushyirwamo imbaraga nk'ibirimo uyu munsi twababwiye bijyanye no gufasha abaturage kwikura mu bukene.
Ikintu kijyanye no gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona amacumbi kugira ngo nabo bagire uruhare muri ayo macumbi n'ubindi bikorwa tubona bigira uruhare mu guhindura ubuzima bw'abaturage".
Abagize JADF barimo imiryango Nyarwanda itegamiye kuru Leta, imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, imiryango ishingiye ku myemerere, ibigo byigenga, ibigo bya Leta n'inzego z'ibanze.
Meya Ange Sebutege arashima uruhare rw'Abafatanyabikorwa mu iterambere rya Huye
Abafatanyabikorwa batandukanye b'Akarere ka Huye
Umuyobozi wa JADF mu karere ka Huye avuga ko bazakomeza gufatanya n'akarere mu bikorwa by'iterambere
TANGA IGITECYEREZO