RFL
Kigali

Manguende yavuze ko biteguye gutanga imbaraga zabo zose bakina na Benin

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/10/2024 8:22
0


Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi na AEL Limassol yo muri Cyprus,Imanishimwe Emmanuel 'Manguende' yavuze ko biteguye gutanga imbaraga zabo zose ku mukino na Benin bagashimisha Abanyarwanda.



Ibi yabigarutseho ku munsi w'ejo kuwa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024 nyuma y'imyitozo ya mbere  Amavubi yakoreye muri Cote D'Ivoire aho izakinira na Benin.

Imanishimwe Emmanuel Manguende utari warakinnye imikino 2 iheruka Amavubi yakinnyemo na Nigeria kubera ikibazo cy'ibyangombwa by'inzira, yavuze ko  yishimiye kongera kugaruka, anavuga ko yasanze hari ibyo abandi bamaze kumusigaho.

Ati" Nishimiye kuba nongeye kugaragara mu ikipe y’igihugu kuko imikino iheruka ntabwo nabashije kuboneka kubera ibyangombwa bitari byakabonetse.

Navuga ko ikipe n’abakinnyi tumaze kumarana igihe kinini, ntabwo bahinduka ari benshi, navuga ko urwego ubasizeho usanga hari icyiyongeyeho,mbasanze ku rwego rwiza ariko bitari butugore cyane kongera kumenyerana tukaba ikipe, tukabasha kwitwara neza".

Uyu myugariro yavuze ko iyo hari umukinnyi mwiza babonye uje mu Mavubi aba agiye kubongerera imbaraga kandi aribyo baba bashaka ndetse anavuga ko kuba yarabonye ko mu gihe adahari hari Niyomugabo Claude ushobora gukina ku mwanya we neza bimunezeza.

Ati"Iyo tubonye umukinnyi aza kongera ingufu mu zo twari dusanganywe, nibyo tuba dushaka kuko burya ikipe ni iy’abanyarwanda rero iyo ubonye umuntu aza kukongerera ingufu aba ari byiza.

Nk’urugero navuga ko imikino iheruka ntabwo nabonetse ariko navuga ko hari mugenzi wanjye ubasha gukina agatanga n'ibiruta ibyo nanjye nagatanze,ni ibintu binezeza aho ndi. 

Icyo gihe rero navuga ko iyo tubonye umukinnyi uri ku rwego rwiza uza kudufasha akagira ibyo yongera, ni byiza kuri twe, nibyo tuba dushaka kubera ko dushaka ingufu ziza kongera mu byo dufite".

Yavuze ko kuva ageze muri Cyprus mu ikipe ya AEL Limassol yasanze hatandukanye cyane n'aho yari avuye mu ikipe ya AS Far Rabat yo muri Morocco.

Ati" Navuga ko kuva nagera hariya muri Cyprus, ni ahantu nageze nsanga haratandukanye. Wenda urugero natanga aho nari mvuye ho nari narahageze nsabwa ko ngomba gukora ibintu mu gihe gito kuko bari bankeneye. 

Ariko hariya narahageze nsanga ari abantu bankeneye ariko birabasaba igihe,igihe abandi bakoze ntahari birasaba ko ngomba kucyishyura. 

Ni ahantu nageze nsanga biratandukanye haba ku rwego rwo mu mutwe. Ni ahantu nageze biba ngombwa ko nanjye mpita mpindura gusa ubu ngubu maze kumenyera.

Imanishimwe Emmanuel Manguende yasoje avuga ko icyizere cyo gutsinda Benin no kujya mu gikombe cy'Afurika bagifite bijyanye n'uko bamaze iminsi bitwara ndetse anazeza Abanyarwanda ko bazatanga ingufu zabo zose nk'abakinnyi.

Ati" Icyizere navuga bwa mbere na mbere turi mu murongo mwiza kuko turi kwitwara neza. Nkatwe nk’abakinnyi icyo nicyo cyizere tuba dufite, iyo ibintu biri kugenda neza tuba tubona ko n’ibindi biri n'imbere tugomba kuba dufite uko tubitegura. 

Rero navuga ko ku ruhande rwacu nk’abakinnyi, uyu mukino turi kuwutekerezaho kuko niwo uri buduhe umurongo w'ibyo dushaka kandi birashoboka. Twagaragaje ko twanabikora, nk'Abanyarwanda nabizeza ko turi hano ku bwabo kandi nabizeza ko ingufu zose zisabwa twiteguye kuzitanga".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND