RFL
Kigali

Amavubi yatangiye nabi imikino ya CECAFA U-20

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/10/2024 19:24
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye nabi imikino ya CECAFA U 20 yo guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka itsinda na Sudani igitego 1-0.



Ni mu mukino wo mu itsinda rya mbere wakinwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 8 Ukwakira 2024 Saa kumi n'imwe kuri Azam Complex Stadium.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi akishakisha ariko bigeze ku munota wa 6 myugariro w'Amavubi, Niyigena Abdoul akora amakosa atanga umupira ku bakinnyi ba Sudani. 

Byarangiye kapiteni w'iyi kipe y'igihugu Monser Abdo Khmies Tiya abyaje amahirwe umusaruro arekura ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina riragenda rijya mu nshundura igitego cya 1 kiba kirabonetse.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura. Bigeze mu minota 24 Amavubi yihariye umupira cyane ari na ko abona uburyo imbere y'izamu nk'aho Sindi Jesus Paul yashyize umutwe ku mupira wavuye muri koroneri gusa birangira unyuze impande y'izamu gato cyane.

Ikipe ya Sudani nayo nubwo yari yabonye igitego cyayo ariko ntabwo byayibuzaga kunyuzamo ngo isatire, ku munota wa 37 Abdallah Osmani yashakaga penariti ku ikosa yakorewe na Niyigena Abdoul ari mu rubuga rw'amahina ariko birangira umusifuzi asanjije. 

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ikipe y'igihugu ya Sudani yabonye uburyo buremereye imbere y'izamu aho Mousa Hussein yabonye umupira asigaranye n'umunyezamu, Ruhamyankiko Yvan gusa gusa kuwutereka mu nshundura bikamunanira.

Mu gice cya kabiri Amavubi yaje akina neza ahererekanya ashaka uko yakwishyura gusa bigakomeza kugorana. Ku munota wa 56 Eric Nshimiyimana yakoze impinduka mu kibuga akuramo Vicky Joseph ashyiramo Yangiriyeneza Erirohe.

Mu minota ya nyuma y'umukino ikipe y'igihugu ya Sudani yakoresheje amayeri yo gutinza umukino aho abakinnyi bayo baryamaga hasi buri mwanya birangira yegukanye intsinzi y'igitego 1-0.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 izasubira mu kibuga kuwa Kane ikina na Kenya. Kugeza ubu mu itsinda A Sudani ni iya mbere n'amanota atandatu, Tanzania ikaba iya kabiri n'amanota atatu, Kenya ikaba ikaba iya gatatu n'amanota atatu, u Rwanda rudafite inota rukaba urwa Kane naho Djibouti nayo idafite inota ikaba iya Gatanu.

Abakinnyi 11 b'Amavubi U 20 babanje mu kibuga; Ruhamyankiko Yvan,Uwineza Rene, Kanamugire Arsene, Kayiranga Fabrice, Niyigena Abdoul, Sibomana Sultan Bobo, Ndayishimiye Didier,Sindi Jesus Paul,Tinyimana Elissa, Musabyimana Thierry na Vicky Joseph.





Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 yatangiye imikino ya CECAFA itsindwa na Sudani igitego 1-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND