RFL
Kigali

Ibirori byo Kwita Izina 2024 byasubitswe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2024 23:54
0


Ibirori bikomeye biba buri mwaka byo Kwita Izina abana b'ingagi byari bitegerejwe cyane mu Karere ka Musanze mu minsi micye iri imbere byamaze gusubikwa.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RBD, rwashyize hanze itangazo rivuga ko ibirori byo "Kwita Izina" byasubitswe. RDB yatangaje ko amatariki mashya ibi birori bizaberaho azatangazwa. 

Ibirori byo Kwita Izina byari biteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, i Kinigi mu Karere ka Musanze, akaba ari ku nshuro ya 20 bigiye kuba. Icyakora ntihatangajwe impamvu ibi birori byasubitswe.

 Abana 22 b'ingagi nibo bazitwa amazina.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND