Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joël yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu Mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi, ku wa 16 Ugushyingo 2024 aho azataramira Abanyarwanda n’abandi ndetse akabasha no kubumvisha Album ye ya mbere yise ‘Musomandera’.
Ruti yavuze ko iki gitaramo cyiswe “Ijoro rya gakondo”
azagihuriramo n’abandi bahanzi Nyarwanda basanzwe batuye mu Bubiligi. Niwe
muhanzi Mukuru. Azahurira ku rubyiniro n'Itorero Icyeza, umuhanzi Lionel
Sentore, abakaraza b'ingoma z'i Burundi, Dj Princess Flor, Dj Saido, Dj
Selecta, Dj Azam n'abandi.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira mu
Bubiligi, ndetse yumvikanisha ko ari intambwe idasanzwe ateye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ari ibyishimo
kuri we n’amahirwe adasanzwe abonye yo kujya gutaramira Abanyarwanda n’abandi.
Ati “Ni ubwa mbere ngiye kuhataramira. Abafana bitege
ibintu byiza. Nzabakorera igitaramo cyiza.”
Yavuze ko yemeye kujya gutaramira mu Bubuligi mu
murongo wo gukomeza kumurika Album ye Musomandera yashyize hanze muri Mutarama
2023.
Ati “Biri mu murongo wo gukomeza kumurika Album yanjye
aho buri munyarwanda hose ari. Ni ibintu bidakorwa mu mwaka umwe, bisaba kugirango
ube uhari, kugirango witegure, kandi ukora ibintu biteguye. Ni ibyo ndi
gukoraho, kugirango nzahure n’abanyarwanda bariyo, menye abazi indirimbo
zanjye, mbese menye ikigero cy’aho indirimbo zanjye zigeze zibanyura.”
Album ye yayishize hanze muri Mutarama 203, nyuma mu
Ukuboza 2023 akora igitaramo cyo kuyimurikira Abanyarwanda cyabereye mu Intare
Conference Arena.
Muri Gashyantare 2024, uyu muhanzi yaririmbye muri Rwanda
Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’uko
Rwanda Day irangiye, yagumyeyo ahakorera ibitaramo yamurikiyemo Album ye.
Ruti avuga ko kuva kiriya gihe atongeye kubona
amahirwe yo kumurikira Abanyarwanda Album ye, cyane cyane abatuye hanze y’Igihugu
ari nayo mpamvu yiyemeje kujya mu Bubiligi.
Ati “Navuga ko kujya mu Bubiligi biri mu murongo wo
gushimangira iyo gahunda niyahaye yo kumurika Album. Kandi indirimbo nyinshi
nzaririmba ni izi kuri Album. Kuko maze iminsi ariyo nshyize hanze, urumva ko
birakwiye ko nkomeza uwo murongo.”
Uyu muhanzi agiye kujya mu Bubiligi, mu gihe amaze
iminsi mu Rwanda mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Yavuze ko ashingiye
ku kuntu yakirwa muri ibi bitaramo, abona ko Abanyarwanda banyotewe n’ibihangano
bya gakondo.
Ruti ni umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa
Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw’umuziki we.
Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana
n’umuco kuva ubwo.
Ijwi ry’uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’
yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.
Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo
y’umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi
ryiza!
Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho
y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki
Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igiswahili.
Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group
byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo
imibyinire gakondo n’ibindi.
Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba
Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na
rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Ruti Joël avuga ko inzira ye y’umuziki yaharuwe
n’ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n’abandi
basore b’Ibihame.
Avuga ko gutegura Album ye ‘Musomandera’ byamusabye
kwisunga aba Producer b’abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse
n’abahanzi barimo Buravan.
Album ye igizwe n’indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo,
Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza
n’Ikinimba.
Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo
gukora Album yise ‘Rumata’ ariko birangira ahinduye Album ayita ‘Musomandera’
kubera uruhare rwa Buravan.
Ruti Joel yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16
Ugushyingo 2024 azatamira Birmingham Event Center mu Bubiligi mu gitaramo cye
cya mbere
Ruti Joel yatangaje ko muri iki gitaramo cye azagihuza
no kumurikira Abanyarwanda Album ye ya mbere yise ‘Musomandera’
Ruti Joel yavuze ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika
Festival byamuhaye ishusho y’uko ibihangano bya gakondo binyotewe na benshi
TANGA IGITECYEREZO