RFL
Kigali

Harimo ufite imyaka 15: Abakinnyi 10 bato kurusha abandi muri shampiyona y'u Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/10/2024 19:34
0


Mu bakinnyi bafite imyaka micye kurusha abandi muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda harimo n'ufifite imyaka 15 witwa Kabano Cedric ukinira ikipe ya Gasogi United.



Uko umupira w'amaguru ugenda utera imbere hirya no hino ku Isi ni na ko ugenda uha ikaze n'abakiri bato mu myaka. 

Mbere gukina umupira w'amaguru ntabwo byasabaga kuba uwushoboye gusa ahubwo hanagendarwaga ku myaka, ariko kuri ubu bisaba ubushobozi gusa.

Iyo ugiye mu Bwongereza usangayo abakinnyi nka Ethan Chidiebere Nwaneri w'imyaka 17 ukinira Arsenal, Kobbie Mainoo w'imyaka 19 ukinira Manchester United, Harvey Elliot w'imyaka 21 ukinira Liverpool n'abandi.

Usibye muri Premier League no muri La Liga usangayo abakinnyi nka Lamine Yamal w'imyaka 17 ukinira FC Barcelona n'abandi.

Iyo urebye no muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda naho ubona abakinnyi bakiri bato nubwo rimwe na rimwe kumenya imyaka yabo hari igihe bigorana. Muri iyi nkuru tugiye kurebana abakinnyi 10 bato kurusha abandi bari muri Rwanda Premier League kugeza ubu.

10. Ishimwe Regis: Afite imyaka 18 n'iminsi 280 akaba akinira ikipe ya Kiyovu Sports 

9. Iradukunda Elie Tatou: Afite imyaka 18 n'iminsi itandatu, akinira Mukura VS 

8.Niyonkuru Pascal: Afite imyaka 18 n'iminsi 3, akinira AS Kigali 

7.Mugisha Andrew: Afite imyaka 17 n'iminsi 331, akaba akinira ikipe ya Muhazi United 

6.Ntwari Anselme: Afite imyaka 17 n'iminsi 280, akinira Gorilla FC 

5.Okoce David: Afite imyaka 17 n'iminsi 228, akinira Gorilla FC 

4.Kwizera Pacific: Afite imyaka 17 n'iminsi 194, akinira Visio FC 

3.Ndaruhiye David: Afite imyaka 17 n'iminsi 149, akaba akinira Marine FC 

2.Iradukunda Luc: Afite imyaka 16 n'iminsi 197, akinira Kiyovu Sports 

1.Kabano Cedrick: Afite imyaka 15 n'iminsi 307 akaba akinira ikipe ya Gasogi United


Iradukunda Elie Tatou ukinira Mukura VS aza ku mwanya wa 9 mu bakinnyi bakiri bato bakina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda 


Okoce David ukinira ikipe ya Gorilla FC aza ku mwanya wa 5 mu bakinnyi bakiri bato bakina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND