U Rwanda na Banki y’Iterambere y’u Budage byasinyanye amasezerano y'inkunga y’agera kuri miliyari 22 Frw, azashyirwa mu mishinga yitezweho guteza imbere ibikorwaremezo no gufasha abaturage kwikura mu bukene mu turere 16 hagamijwe kuzamura imibereho myiza yabo.
Iyi nkunga u Rwanda
ruhawe ni iy’icyiciro cya kabiri, iy’icyiciro cya mbere ikaba yari afite agaciro
ka miliyoni 16 z’Ama-Euro, aho yatangiye gukoreshwa kuva muri Mutarama uyu
mwaka, igashyirwa mu bikorwa mu turere 16 tutarimo utw’Umujyi wa Kigali
n’utwunganira Umujyi wa Kigali.
Uturere twagizweho
ingaruka n’icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga turimo Gisagara, Nyanza, Ngoma,
Nyaruguru, Gatsibo, Nyamagabe, Ruhango, Kamonyi, Rulindo, Gakenke, Burera,
Gicumbi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Nyamasheke.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa
by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga yavuze ko amafaranga
y’icyiciro cya mbere yagize uruhare mu guteza imbere ibikorwaremezo birimo
kongera ubushobozi bw’ibigo nderabuzima, kubaka ibiraro n’imihanda, imishinga
y’amazi ndetse n’ibindi bitandukanye.
Iyi nkunga izakoreshwa mu
kubaka ibikorwaremezo byo mu cyaro, ahakigaragara ubukene bukabije. Ibyo
bikorwaremezo birimo ibigo nderabuzima, ibikorwaremezo by’amazi, imishinga
y’ubuhinzi, imihanda, ibiraro n’ibindi bitandukanye
Yagize ati: “Amafaranga
yatangiye gukoreshwa mu kwezi kwa Mutarama tumaze gukora inyingo mu turere 16,
bivuga ko [utwo turere] tutari mu turere twunganira mu Mujyi wa Kigali.”
Yagaragaje ko aya mafaranga
yagize uruhare mu guteza imbere ibikorwaremezo hirya no hino mu cyaro. Uyu muyobozi kandi yavuze
ko imishinga yibandwaho ari iba yagaragajwe n’abaturage, ikaba igira uruhare
muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere, NST2.
TANGA IGITECYEREZO