RFL
Kigali

Anita ugezweho muri Sinema yakoze filime ye ‘Igiciro cy’urukundo’ ishingiye ku mibereho y’abakobwa mu ngo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2024 15:13
0


Umukinnyi wa filime Kanamugire Anitha yatangaje ko yatangiye kwikorera filime ze bwite, ashyira hanze iya mbere yise “Igiciro cy’urukundo” yanditse ashingiye ku buzima yanyuzemo n’ubw’abandi bakobwa rimwe na rimwe bahatirwa kurushinga n’abagabo bakize kugira ngo umuryango ugire umukwe w’umukire.



Niwe mukinnyi w’imena muri iriya filime, ndetse yatangiye ibiganiro na Televiziyo zirimo Televiziyo Rwanda kugirango izajye itambukaho mu rwego rwo kugira ngo umubare uzareba iyi filime uzaguke kandi ubutumwa bwe bugere kure.

Uyu mukobwa niwe washoye imari muri iyi filime, kandi ni nawe wagize uruhare mu kuyandika no kuyiha ubuzima kugira ngo igera ku isoko. Ni filime avuga ko yanditse yitaye cyane ku buzima, ibihumbi by’abantu banyuramo kugeza ubwo barushinze.

Ariko kandi inakomoza ku makimbirane yugarije zimwe mu ngo, aho usanga nk’umugabo ashobora gufata icyemezo cyo kurushinga n’umugore kandi azi neza ko atabyara.

Anitha yabwiye InyaRwanda ko yageze ku kwandika iyi filime no kuyitunganya ahanini biturutse ku buzima bwe n’ubw’inshuti ze. Ati “Hari byinshi byagiye biba ku nshuti zanjye, aho usanga hari umuntu bashishikariza gushaka umugabo w’umukire kugira ngo umuryango ugire umukwe ufite amafaranga, cyangwa se ugasanga hari umugabo utabyara ushaka gushaka umugore, kandi we abizi neza ko atabyara.”

Akomeza ati “Harimo n’indi nkuru y’umukobwa ukunda umugabo wubatse agatangira kumwiyegereza kugira ngo amukunde. Ntekereza ko ari inkuru iba ku bakobwa cyane, cyangwa se ugashaka hari umugabo wubatse ukunda umwana w’umukobwa yirengagije ko ari kwangiza ubuzima bwe. Ni inkuru rero navuga ko nanditse nshingiye ku buzima bw’inshuti zanjye, ariko nanjye hari hamwe na hamwe nagiye mbona mpurira nabyo, rero bimpatiriza kuba nakwandika iyi nkuru.”

Kanamugire Anitha wasohoye iyi filime ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, ndetse ni umwe mu bakina muri filime ‘Kaliza wa Kalisa’, ‘Sure Deal’ igaragaramo abarimo Dr Nsabi, Benimana Ramadhan ‘Bamenya’, Niyitegeka Gratien ‘Papa Sava’ n’abandi.

Mu 2023 nibwo yatangiye urugendo rwo gukina filime. Icyo gihe yanyuze muri filime zirimo ‘Anita Series’ mbere y’uko agaragara mu zindi zamwubakiye izina.

Iyi filime ye “Igiciro cy’urukundo” igaragaramo abakinnyi bari kwigaragaza muri iki gihe barimo nka Byishimo Emelyne [Monika], Habiyakare Muniru [Tom], Uwase Marceline [Domina], Nsengiyumva Yves [Lorenzo], Irumva Jules [Ozil], Iradukunda Cynthia [Noella], Kanamugrie Anitha [Tina], Ishimwe Bennitha [Benny] n’abandi.

Anitha asobanura ko uretse aba bakinnyi hari n’abandi bazagenda bongerwamo bitewe n’uburyo inkuru y’iyi filime yubatsemo. Ati “Abo ni abagaragara mu bice bya filime bimaze gufatirwa amashusho, abandi n’abo tuzakorana, bazatangira kugaragara mu gihe kiri imbere.”

Amashusho y’iyi filime yatangiye gufatwa mu mezi abiri ashize, ndetse yahaye akazi abantu barenga 20 barimo abakinnyi, abafata amajwi n’amashusho n’abandi.

Kuva mu byumweru bibiri bishize nibwo yatangiye kugaragara ku rubuga rwa Youtube nk’imwe mu ntego uyu mukobwa yari yarihaye, kuko yashakaga kwikorera.

Anitha yatangaje ko nyuma yo gukina muri filime z’abandi yatekereje gukora filime ze bwite mu rwego rwo gutanga umusanzu we kuri Sinema

Anita yakinnye muri filime zirimo ‘Kaliza wa Kalisa’ igitangira, ndetse yanakinnye muri ‘Sure Deal’ aho akina ari inshuti ya Papa Sava


Anita yasobanuye ko yanditse iyi filime ashingiye ku buzima bwe n’inshuti z’indi nshuti z’abakobwa be


Anita avuga ko hari abandi bakinnyi benshi azifashisha muri iyi filime yay a mbere yakoze

KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE CYA KARINDWI CYA FILIME "IGICIRO CY'URUKUNDO"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND