Ni inshuro nyinshi wumva mu matangazo ko leta yashize impapuro mpeshamwenda ku isoko, abantu bakangurirwa kuzigura aho nyuma y’igihe runaka basubizwa amafaranga baziguze hagiyeho n'inyungu yumvikanyweho.
Kuri ubu, na Banki
y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite
agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 39, aho uguze izi mpapuro ahabwa inyungu ya 12.90% ku mwaka.
Impapuro mpeshamwenda ni
impapuro zishyirwa ku isoko na Leta cyangwa sosiyete z’abikorera bashaka
kugurizwa amafaranga yo gushora mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere,
abashoramari babyifuza bakagura izo mpapuro, bityo bakaba bagurije Leta cyangwa
izo sosiyete zindi, bagendeye ahanini ku nyungu baba bizeye gukura muri izo
mpapuro mpeshamwenda.
Impapuro mpeshamwenda ni
uburyo Leta ikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa
by’iterambere, aho bitewe n’amafaranga aba akenewe, leta igena agaciro
k’impapuro mpeshamwenda zikorwa, ubundi zigashyirwa ku isoko.
Ku rundi ruhande, ni
amahirwe ku bifuza kwizigamira by’igihe kirekire ariko bakaba bayashoye mu
bikorwa bibyara inyungu z’igihe kirekire kuko iyo umuntu aguze impapuro
mpeshwamwenda aba agurije Leta amafaranga.
Ikindi ni uko abafite
impapuro mpeshamwenda bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba
bahabwa inguzanyo ibateza imbere.
Uguze izo mpapuro atanga
amafaranga runaka bitewe n’ubushobozi bwe ndetse n’umubare uba wagenwe, ubundi
ya mafaranga agakoreshwa na nyir’ugucuruza impapuro mpeshamwenda, hanyuma wa
wundi akajya abona inyungu bemeranyijweho uko umwaka utashye, kugeza imyaka
y’agaciro k’izo mpapuro ishize agasubizwa igishoro cye n’inyungu aba yaragiye
abona buri mwaka.
Abahanga mu by’ubukungu
n’ishoramari bahamya ko kugira ngo igihugu kigere ku iterambere rirambye,
hagomba kuba hari uburyo bwinshi yaba igihugu ubwacyo ndetse n’abikorera
babasha kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere, butandukanye
n’ubusanzwe bwo gufata inguzanyo muri banki. Bumwe muri ubwo ni ukuyoboka Isoko
ry’Imari n’Imigabane.
Umwe muri izi mpuguke, Dr
Bihira Canisius yatangarije InyaRwanda ko ibijyanye n'impapuro mpeshamwenda
byatangijwe mu Rwanda kugira ngo Leta ijye ifata amafaranga y'abaturage
n'ay'amasosiyete noneho ibungukire inyungu ifatika.
Yagize ati: "Icyiza
cy'impapuro mpeshamwenda ni uko ya mafaranga yawe aho kugira ngo agende yicare
muri banki amaremo umwaka nta nyungu banki iguha, zo uzibonamo inyungu. Nk'ubu
zishobora kugeza kuri 12%, urumva ko ari menshi cyane. Mu gihe mu mabanki
asanzwe iyo mwumvikanye ku nyungu bazaguha ntabwo barenga 6%."
Yakomeje asobanuro ko izi
mpapuro zitabazwa iyo hari abantu bakeneye amafaranga ariko cyane cyane Leta, ikeneye inguzanyo mu bigo runaka cyangwa mu baturage.
Akomoza ku nyungu
impapuro mpeshamwenda zigira ku bukungu bw'uwazitabaje yagize ati:
"Inyungu zifite ku buryo bwihariye, ni uko ari amafaranga aboneka vuba
kuko niba bavuze ngo uyu munsi turatanga impapuro mpeshamwenda, wowe urajyana
miliyoni zawe uzitange. Amafaranga aboneka mu gihe gitoya cyane nizo nyungu ku
bukungu bw'igihugu."
Ubusanzwe mu Rwanda, Leta
ni yo yatangiye igurisha impapuro mpeshamwenda, ariko kuri ubu hari ibindi bigo
by’abikorera, byamaze na byo kuyoboka iri soko, bikaba byaratangiye kugurisha
impapuro mpeshamwenda binyuze ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kwifashisha ubu buryo bw'impapuro mpeshamwenda mu mwaka wa 2008.
TANGA IGITECYEREZO