RFL
Kigali

I Manchester hateganyijwe inama yiga kuri Eric Ten Hag

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/10/2024 11:41
0


Kuri uyu wa Kabiri muri Manchester United hategerejwe inama iza guhuza Sir Jimm Ratcliffe na bagenzi be, barebera hamwe niba Eric Ten Hag akomeza kuba umutoza wa Manchester United.



Amakuru ava kuri ESPN avuga ko ibishobora kwigirwa mu nama atari ukwirukana Eric Ten Hag, ahubwo ari ukurebera hamwe ukuntu yagize intangiriro mbi no kureba uko byakemuka, bakamusaba ko yakwiminjiramo agafu, bakamuha igihe cyo kuba yagaruye ikipe mu bihe byiza.

Ten Hag asa n'uwarangije umwaka w'imikino ushize yenda kwirukanwa kuko ikipe yari yasoje ari iya Munani kandi ikina nabi, gusa ubuyobozi bwongeye kumuha amahirwe kuko yari yafashije ikipe kwegukana igikombe Cya FA Cup atsinze Manchester City.

Intangiriro za shampiyona na Europa League zikomeje kuba mbi cyane muri Manchester United ya Eric Ten Hag kugeza ubwo abakunzi bayo bamusabira kwirukanwa, ariko ba nyiri ikipe bo bakaba bakimuryameho, gusa ntawe uramenya ikiza kuva muri iyi nama.

Abakunzi ba Manchester United bari biteze kubona ikipe nshya ubwo yageraga mu biganza bya Sir Jimm Ratcliffe, gusa si ko byagenze kuko ikipe yasubiye inyuma, ahubwo ica amarenga ko nikomeza gutya mu myaka izaza izaba iri mu makipe arwana no kutamanuka.

Mu ntego za INEOS iyobowe na Sir Jimm Ratcliffe bashyizemo ko bagiye kubakira ku bana bato ndetse n'abakinnyi badahenze. Mu mpeshyi Manchester United yakoze udushya harimo no gutera Real Madrid gapapu kuri myugariro Leny Yoro benshi batangira kuyigirira ubwoba. Gusa ikipe benshi bari batangiye gutinya si yo iri kwiyerekana muri Shampiyona.

Nubwo hateganyijwe inama kuri uyu wa Kabiri, Ikinyamakuru One Football cyagaragaje abatoza bane bakomeye baryamiye amajanja biteguye kwirukanwa kwa Eric Ten Hag. Abo barimo Massimiliano Allegri wamamaye muri Juventus, Gareth Southgate wamamaye mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, Thomas Tuchel wamamaye muri Chelsea na Ruud Van Nistelrooy wakiniye Manchester United. 


Manchester United yatumije inama yiga kuri Eric Ten Hag

Umusaruro wa Manchester United ukomeje kuba mubi muri shampiyona 


Muri Europa League naho Manchester United yagize intangiriro mbi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND