RFL
Kigali

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yazirikanye umugabo we wamusize akajya kurwana na Hamas

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/10/2024 17:49
0


Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yazirikanye umugabo we wamusize akajya ku rugamba rwo guhangana na Hamas yari yagabye igitero simusiga ku gihugu cya Israel.



Umwaka uruzuye kuva umutwe wa Hamas uteye Israel hagatangira intambara yateye ibirindiro muri Gaza bikaba byaratumye umugabo wa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss afata iya mbere akajya kurwanira Igihugu cye.

Mu rwego rwo kuzirikana igikorwa cy’ubutwari umugabo we yakoze akajya kurwanira Igihugu cye, Ambasaderi Einat Weiss yashimiye umugabo kubwo ubwitange bwe ndetse yizeza abantu ko nta wuzapfa guhungabanya umutekano wa Israel uko yiboneye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Einat Weiss yagize ati “Igihe twumvaga ibibi byaberaga muri Israel tutari twatangira kumva ibikorwa bya kinyamanswa ibyihebe byakoraga, twafashe umwanzuro ko umugabo wange asubira ku rugamba. Byari umuhamagaro kuri we.

Mu gihe igihugu kizaba kiri hasi gikeneye imbaraga zacu, tuzaboneka ahariho hose kandi ku gihe. Umuryango n’ibindi bintu byo kwitaho, twarabiretse kugira ngo dukorere Igihugu.

Ntabwo yari wenyine, abantu bari buzuye impande zose baturuka hirya no hino ku Isi, basiga imiryango yabo, basiga ingendo zabo bagaruka mu rugo. Uyu niwo mujyo wa Israel. Ibi byihebe bishaka kudushyira hasi bitware ubuzima bwacu, ariko ntabwo bizigera bitwara imbaraga n’urukundo rwacu.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND