RFL
Kigali

Knowless na Clement berekeje muri Amerika, ateguza kuhakorera indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/10/2024 21:27
0


Umuhanzikazi Butera Knowless ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo rw’igitaramo uyu muhanzikazi ategerejwemo cyateguwe n’umuryango “Global Livingston Institute.”



Bahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakir 2024, aho bari kumwe na Nel Ngabo abaherekeje.

Rubaye urugendo rwa kabiri Knowless akoreye hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka, nyuma y’urugendo yakoreye mu bihugu bitandukanye mu Burayi muri Kanama 2024.

Ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Leta ya Colorado muri Amerika ku wa 10 Ukwakira 2024. Yatumiwe kubera ubufatanye uriya muryango usanzwe ufitanye n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music asanzwe abarizwamo, ndetse bakoranye igihe kinini mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’.

Iki gitaramo agiye kuririmbamo cyateguwe hagamijwe gukusanya inkunga uyu muryango ukoresha mu bikorwa bitandukanye ukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cyane muri Afurika.

Basanzwe bafite icyicaro i Kigali, muri Uganda, Kenya n’ahandi. Mu kiganiro na InyaRwanda, Butera Knowless yavuze ko yiteguye gutaramira abakunzi be muri Amerika.

Ati "Ndiyumva neza! Ni byiza ni ibintu byiza kuri njye. Ni abantu tudakoranye ubwa mbere ariko ni ubwa mbere tugiye gukorana hariya. 

Ni abantu bafite intego nziza, nishimiye kuba ngiyeyo, nishimiye nikizaba kigiye kuhabera, ariko by'umwihariko ni umuryango munini ku rugendo rwanjye rw'umuziki, kuko ngiye kugaragaza impano yanjye n'ibyo nkora abazaba bahari cyane ko abenshi ari abanyamahanga."

Yavuze ko mu bijyanye n'imyiteguro y'iki gitaramo, yajyanye n'abazamufasha mu gucuranga n'imiririmbire ariko 'hari n'abo tuzasangayo, ubwo rero urumva ko ikipe yuzuye kugirango tuzakore igitaramo twateguye gukora'."

Knowless yavuze ko ibiganiro yagiranye na Global Institute byafashe igihe gito kugirango bemeze ko ajya kubataramira, ahanini bitewe n'uko ari abantu bakoranye igihe kinini, kandi banubatse ubushuti n'ubufatanye.

Yasobanuye ko Global Institute ifite umwihariko mu guteza imbere abahanzi ndetse n'urubyiruko 'yaba mu Rwanda no muri Uganda'. 

Ati "Ntabwo ari ibikorwa by'ubuhanzi gusa, ahubwo no gufasha mu buryo bw'ibifatika. Hari ikintu bafasha cyangwa se hari itafari bashyira, haba ku rubyiruko rwa Afurika by'umwihariko muri ibyo bihugu bibiri, yaba mu Rwanda ndetse no muri Uganda, ndetse no mu bahanzi kubo bakorana nabo."

Bite bya Album ikurikira Inzora?

Knowless yavuze ko yashyize imbaraga mu gukora ibihangano bishya, ari nayo mpamvu muri aya mezi abiri ari imbere ategashya gusohora indirimbo cyangwa se Album nshya.

Yasobanuye ko nta gitutu ariho kuko 'hari ibikorwa byinshi yateguye' kandi yizera ko ibikorwa yakoze n'ibindi bituma yizera ko igihe bizagira hanze abantu bazabikunda.

Ati "Mba nshaka guha abantu ikintu nanjye nakunze. Numvise ko ari cyo kigomba gushyirwa hanze, ariko byanze bikunze muri aya mezi abiri asigaye hari ibizaza."

Knowless yavuze ko mu gihe agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n'umugabo we usanzwe ari Producer, abantu bakwiye kwitega ko ashobora kuzahakorera indirimbo. Ati "Byanze bikunze (Gukorerayo indirimbo) ariko bitanabaye ibikorwa byo bigomba kuhaba. Birashoboka cyane."


Ishimwe Karake Clement ari kumwe na Butera Knowless berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2024 

Knowless yatangaje ko yishimiye gutumirwa mu gitaramo muri Amerika cyateguwe n’umuryango Global Institute bakoranye mu bihe bitandukanye 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KNOWLESS MBERE Y'UKO AJYA MURI AMERIKA


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UZITABE' YA BUTERA KNOWLESS


VIDEO: Iyakaremye Emmanuel/Marvin Pro- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND