RFL
Kigali

Umupira uzagukumbura! Lionel Messi yageneye ubutumwa Andrés Iniesta wasezeye kuri ruhago burundu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/10/2024 8:05
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi yageneye ubutumwa Andrés Iniesta wasezeye kuri ruhago burundu, amubwira ko umupira uzamukumbura.



Ku munsi w'ejo ku wa Mbere, tariki ya 7 Ukwakira 2024, ni bwo uyu mukinnyi w'imyaka 40 ukomoka muri Espagne yatangaje ko agiye gusezera gukina nk’uwabigize umwuga.

Mu mashusho y’iminota ibiri n’amasegonda 20 yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze,Andrés Iniesta,yabajijwe icyo umupira w’amaguru usobanuye kuri we.

Yabanje kwihanagura amarira maze asubiza agira ati “Kuri njye, umupira w’amaguru wari…”, mbere y’uko hakurikiraho icyo abantu batandukanye barimo Luis Enrique, Louis Van Gaal na Pep Guardiola bamutoje bamuvugaho

Nyuma y'ibi, abakinnyi batandukanye bakinanye nawe cyane cyane muri FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Espagne bamugeneye ubutumwa butandukanye.

Umwe muri abo ni Lionel Messi aho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho aifoto arikumwe na Andrés Iniesta maze amugenera ubutumwa avuga ko ari umwe mu bakinnyi yaryohewe no gukina nawe ndetse anavuga ko umupira uzamukumbura.

Yagize ati " Umwe mu bakinnyi nakinanye nabo utangaje kandi naryohewe no gukinana nawe. Andrés Iniesta umupira uzagukumbura, natwe ni uko ! Nkwifuriza ibyiza buri gihe, uri itangarugero".

Lionel Messi na Andrés Iniesta bakinannye imikino 482 muri FC Barcelona,muri iyi mikino Messi yatsinzemo ibitego 412 muri byo akaba yarahawe imipira 150 yabivuyemo na Andrés Iniesta.

Aba bombi bafashije FC Barcelona gutwara ibikombe 32 birimo 3 bya UEFA Champions League. Muri rusange Iniesta wakinaga mu kibuga hagati, yegukanye ibikombe bya UEFA Champions League inshuro enye mu myaka 10 n’igice yamaze muri FC Barcelone.

Yafashije Espagne kwegukana Igikombe cy’Isi ubwo yatsindaga igitego ku mukino wa nyuma mu 2010, ndetse n’ibikombe bibiri by’u Burayi mu 2008 na 2012.

Kuva avuye muri FC Barcelone mu 2018, Iniesta yakiniye Vissel Kobe yo mu Buyapani na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.



Lionel Messi yabwiye Andrés Iniesta ko umupira uzamukumbura 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND