Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rugenda rutera imbere, imibare yo mu 2023 yerekena ko uru rwego rwinjije arenga miliyari 1.1 $ avuye kuri miliyoni 772 $ mu 2022.
Ku wa 24 Nyakanga 2024 ni
bwo itegeko rishya nimero 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 ryatangiye
gushyirwa mu bikorwa. Ni itegeko rije kuziba ibyuho bimwe na bimwe byari mu
risanzweho ryo mu 2018.
Itegeko riteganya ko
umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta
ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari
munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya
25.000.000 FRW ariko itarenze 50.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo
bihano.
Iyo bikozwe n’isosiyete
ifite ubuzimagatozi, koperative, isosiyete yabyawe n’indi, ubufatanye mu
bucuruzi, cyangwa ikigo gifite ubuzimagatozi, iyo babihamijwe n’urukiko,
bihanishwa ihazabu itari munsi ya 60.000.000 FRW ariko itarenze 80.000.000 FRW.
Umunyamabanga Mukuru wa
Sendika y’Abakora mu Bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Kariyeri, Mutsindashyaka
André agaragaza ko itegeko rishya rigiye gufasha mu kwimakaza uburenganzira
bw’abakora muri urwo rwego.
Ati: “Iri tegeko riha
amahirwe menshi urwego rw’umurimo, rikavuga ko abakozi bari mu rwego
rw’ubucukuzi bagomba guhabwa umushahara ugomba gutunga umuntu kandi rikavuga ko
ku birebana n’ubuzima n’umutekano bigomba kubahirizwa.”
Akomeza agira ati: “Ibyo
bizafasha mu kurwanya ubucukuzi butemewe kuko mu by’ukuri twagiraga ubucukuzi
butemewe ariko itegeko ryari rihari ntacyo ryabivugagaho. Wa muturage witwazaga
ko ntacyo yabonye akajya ahandi, bizavaho kuko itegeko riteganya ko ubuzima
n’imibereho y’abakozi n’umushahara uboneye bigomba kuzashyirwamo imbaraga.”
Yemeza ko ibyo bizatuma
urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rukora mu buryo bwubahirije amategeko
kandi uburenganzira bw’abakozi nabwo bukubahirizwa.
Ni mu gihe ubucukuzi
bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ari urwego uwavuga ko rumaze kuba ishyiga
ry’inyuma mu bukungu bw’u Rwanda ataba yibeshye, nk’uko bigaragazwa n’imibare
y’urwego rubishinzwe.
Bijyanye n’uko amabuye
y’agaciro akenewe cyane muri iki kinyejana cya 21 kubera ibikoresho bigize
uruhare runini mu buzima bwa muntu bikorwamo, u Rwanda rwashyizeho gahunda
zitandukanye zirufasha kwinjiza menshi aruvuyeho.
Itegeko rishya
ryashyizweho ni intambwe nziza ariko kurishyira mu bikorwa ni byo bizagaragaza
uko riri gukurikizwa neza no gutanga umusaruro.
Mu gihe ibihugu
bitandukanye bikataje mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo
bibone umusaruro wisumbuye, iri tegeko rishya u Rwanda rwashyizeho rizarufasha
gukomeza guhangana muri iki kibuga kigari.
Umuryango w’Ubumwe bw’u
Burayi, EU, na Guverinoma y’u Budage ni bamwe mu biyemeje gushyigikira
iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, aho mu 2023 hatangijwe
umushinga ugamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda
bukozwe mu buryo burambye kandi butekanye.
Ni umushinga uteganyijwe
ko uzatwara 4.150.000 y’Ama-Euro. Muri ayo mafaranga 3.400.000€ yatanzwe
n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mu gihe 750.000€ yatanzwe na Minisiteri
y’Imari n’Iterambere y’u Budage, BMZ.
Mu minsi yashize, binyuze mu kigo cy’Abadage cyita ku iterambere, GIZ, hatanzwe ibikoresho bizafasha mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bifite agaciro k’arenga miliyoni 470 Frw.
TANGA IGITECYEREZO