Kigali

Nta mwanzuro urafatwa! Biracyari urujijo ku munsi Rayon Sports izacakiraniraho na APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/10/2024 12:30
1


Rwanda Premier League yatangaje ko ubusabe bwa APR FC butaremezwa. Iyi kipe yari yasabye ko yazakina na Gasogi United ku itariki 19 Ukwakira aho gukina na Rayon Sports kuri izo tariki



Mu minsi ishyize ikipe ya APR FC yatanze ubusabe muri Rwanda Premier League, isaba ko umukino bafitanye na Rayon Sports wakwimurwa ahubwo ibirarane byayo ikabikina ikurikije uko imikino yari ipanze ku ingengabihe. Kuri iyo mpamvu APR FC yasabye ko umunsi yari gukinano na Rayon Sports yakina na Gasogi United, umukino wayo na Rayon Sports ugashakirwa indi tariki.

Ubwo ubusabe bwa APR FC bwatangiye kurikoroza mu mupira wo mu Rwanda, benshi batangira kuvuga ko igira ijambo ryihishe mu mupira w'u Rwanda kuko kuko ngo igeze aho isaba ko ibyo ishaka aribyo bikorwa.

Rayon Sports yo ubusabe bwa APR FC yarabwirengagije iguma kwitegura nk'izakina ku itariki 19 Ukwakira 2024, kandi ikipe bizakina yarasabye gukina ba Gasogi United.

Urwo rungabangabo rwo kwibaza niba ku itariki 19 Ukwakira 2024  APR FC izakina na Gasogi United cyangwa Rayon SPORTS, InyaRwanda yavugishije umuyobozi w'ibikorwa bya Rwanda Premier League, Niyitanga Desire, avuga ko nta mwanzuro urafatwa niba Rayon izakina na APR ku itariki 19 cyangwa APR izakina na Gasogi.

Niyitanga Desire yagize Ati" Turateganya ko umwanzuro ushobora kuboneka muri iki Cyumweru.

InyaRwanda yahise igira amatsiko ku makuru avugwa ko ikipe y'igihugu mu gushaka itike y'Igikombe cya Africa CHAN iramutse ikinnye hagati y'itariki 25 na 26 Ukwakira nabyo byagira ingaruka kuri uyu mukino.

Yakomeje ati " Ntekereza ko ibyo ari ibyo abantu bavuga bagendeye ku byo babona, tombora ntabwo iraba ku makipe y'ibihugu, ariko twe kwa Rwanda Premier League tugomba gufata umwanzuro wacu tugendeye ku bitureba, ubwo uwo mukino w'Amavubi waza ukazaza uzanye ibyawo.

Nka RPL nitwe dufite ububasha bwo gupanga imikino no guhindura mu gihe bibaye ngombwa. Kuva twabaho nka RPL ni ubwa mbere ikipe isabye ko imikino yayo yagenda mu buryo ibyifuza, tugiye guterana tubifateho umwanzuro ndakuka."

Nka Rwanda Premier League twakiriye ubusabe bw'umunyamuryango, iyo yasabye ubusabe bugomba kwakirwa bukigwaho hari icyo amategeko avuga muri Shampiyona y'iwacu ku nyungu z'umupira muri rusange, hari ukureba abanyamuruango bombi, ugasesengura impande zose ugakuramo umwanzuro ubereye siporo muri rusange.

Uyu mukino nudakinwa ku itariki 19, ni ubwa Gatatu uzaba usubutswe. Bwa mbere wari kuba ku itariki ya 14 Nzeri 2024 ariko urasubikwa kuko APR FC yari gukina na Amaz FC muri CAF Champions League. Gutsinda Azam byabaye intandaro yo kongera gusubika umukino wa APR na Rayon Sports kuko itariki zari gukiniraho APR yacakiranye na Pyramids


Bikomeje kugorana kumenya niba ku tariki 19 Ukwakira 2024 bAPR FC izakina na Gasogi cyangwa Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Brother2 months ago
    Ariko nkuyu ngo ni Desire ninde wamushyize kuruyumwanya? afite ubujiji bukomeye pe, Mufite uburenganzira buhindura match mutagaragaza impamvu? ufata ikirarane cya 3 ukakigira icya 1 kuzihe mpamvu? Ubukene bawa Rayon ntabwo bikwiye kuba impamvu yo guhindagura calender munyungu zayo (Calender tailored to Rayon befefits) iyi ni corruption. Ikintu kibabaje cyane nuko hashyizweho League igamije gushyira umupira kumurongo bakayishyiramo imbwebwe nkizi ngo ni Desire zikaba arizo zirikuwushyira mumwobo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND