RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/10/2024 7:23
0


Tariki ya 8 Ukwakira ni umunsi wa 281 w’umwaka ubura iminsi 84 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

451: Hatangiye inama ihuza abayobozi bakuru muri Kiliziya ngo barebere hamwe uko iyobowe n’ibyanozwa izwi ku izina rya Concile yabereye i Chalcédoine.

600: Hashyizweho Itegeko Nshinga mu gihugu cya Repubulika ya Saint-Marin cyahise kinabona ubwigenge.

1809: Klemens Wenzel von Metternich yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga aba n’umuyobozi mukuru (Chancelier) wa Autriche.

1912: Hatangiye intamabra ya mbere yaciyemo ibice Balkan.

1967: Che Guevara ukomoka muri Bolivie yafashwe n’abamurwanyaga bo mu ngabo z’iki gihugu zatojwe zikanayoborwa n’ibiro by’ubutasi bya Amerika bikorera hanze yayo. Uyu musirikare wanayoboye iki gihugu afatwa nk’intwari ku isi yarwaniriye ukwishyira ukizana kw’abatuye iki gihugu.

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki:

1585: Heinrich Schütz, umuhanga muri muzika n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu Budage.

1883: Otto Heinrich Warburg, umuganga ukomoka mu Budage, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu mikorere y’umubiri (Prix Nobel de physiologie) mu 1931.

1895: Juan Perón, perezida wayoboye Arijentine, hari kandi na Zog I, umwami wa d’Albanie.

1995: G. Herbo [Herbert Wright III], umuraperi w’Umunyamerika.

Bimwe mu bihangange bitabye Imana kuri iyi tariki:

1820: Henri Christophe, wigeze kuyobora Haiti.

1967: Clement Attlee, umunyapolitiki w’Umwongereza wabaye minisitiri w’intebe kuva mu 1945 kugera mu 1951.

1992 : Willy Brandt, wabaye chancelier w’u Budage kuva mu 1969 kugera mu 1974 wahawe igihembo cyitiriwe Nobel cyo guharanira amahoro mu 1971.

2013: Rod Grams, umunyapolitike w’Umunyamerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND