Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 7 Ukwakira ni
umunsi wa 281 mu igize umwaka, hasigaye 85 ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya
Gatolika irizihiza Mutagatifu Serge na Justine de Padoue.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1840: Willem
II yabaye Umwami w’u Buholandi.
1924: Andreas
Michalakopoulos yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, wayoboye guverinoma
igihe gito cyane.
1949: Hashinzwe
Repubulika ya Demokarasi y’u Budage, iki gihugu ni cyo cyiswe u Budage bw’u
Burasirazuba.
1958: Perezida
Iskander Mirza wa Pakistan afashijwe n’umugaba w’ingabo w’iki gihugu Ayub Khan
bakuyeho Itegeko Nshinga ryo mu 1956 bashyiraho ko igihugu kigendera ku
mategeko ya gisirikare ndetse bakuraho na gahunda y’amatora.
1960: Nigeria
yashyizwe mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye.
1971: Oman
yinjiye mu banyamuryango ba Loni.
1993: Nyuma
y’iminsi 103 hari imyuzure ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatewe no
kuzura k’umugezi wa Mississippi iyi myuzure yarahagaze.
1998: Yakubiswe
na bagenzi be babiri biganaga bamuhora kuryamana n’abo bahuje igitsina Matthew
Shepard, yigaga muri Kaminuza ya Wyoming.
2001: Ibitero
bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byibasiye Afghanistan byaratangiye,
bibimburirwa n’ibyakozwe n’indege nyuma hakurikiraho ibyo ku butaka.
2004: Umwami
Norodom Sihanouk wa Cambodia yasimbuwe n’umuhungu we Norodom Sihamoni.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1952: Vladimir
Putin, Perezida w’u Burusiya.
2001: Umwamikazi
Senate Seeiso, umukobwa w’Umwami wa Lesotho Letsie III.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2007: George
E. Sangmeister, Umunyapolitiki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2010: Milka
Planinc, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Yugoslavia.
TANGA IGITECYEREZO