RFL
Kigali

KNC yarumye arakurura ku bijyanye n'amatariki Rayon Sports ishaka gukiniraho na APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/10/2024 7:32
0


Ikipe ya Rayon Sports n'abakunzi bayo bashavujwe cyane no kwakira amakuru avuga ko umukino bari bafitenye na APR FC wasubitswe.



Taliki ya 19 Ukwakira 2024 ni bwo byari biteganyijwe ko Rayon Sports izakira APR FC mu mukino wo ku munsi wa gatatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wari waragizwe ikirarane bitewe n'uko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions League.

Isubikwa ry'uyu mukino ntiryashimishije abakunzi ba Rayon Sports na bamwe mu bayigize kuko batangiye kwegeka icyasha kuri FERWAFA ko ibera ikipe ya APR FC nyamara birengagije ko imigendekere ya shampiyona iri mu biganza bya Rwanda Premier League. 

Amakuru avuga ko APR yasabye abategura shampiyona ko itazakina uyu mukino na Rayon Sports ahubwo ikazakina na Gasogi United nk'uko byari biteganyijwe ku ngengabihe.

Abafana ba Rayon Sports bo bakomeje imyiteguro yo gucakirana na APR ku itariki 19 Ukwakira cyane ko bashaka no gushyira muri sisiteme amatike yo kwinjira muri uyu mukino kuko ntabwo biyumvisha uko umukino wabo wakuweho. 

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), ubwo yagarukaga ku kuba APR na Rayon Sports bazakina ku itariki 19 Ukwakira, yavuze ko amahirwe y’uko umukino waba angana na 0,5%. Yongeyeho ati: "Mu kuri kw'Imana ishobora byose, ndebeye mu bidarubindi binini uyu mukino ntabwo uzaba."

Isubikwa ry'uyu mukino rikomeje gushengura abakunzi ba Rayon Sports cyane ko bari bizeye ko nyuma y'itariki 19 Ukwakira bazaba bari gutaka ubukene buke kubera amamiliyoni bari bizeye kuvoma muri uyu mukino bari kwakiramo APR FC.

Ni ubwa gatatu uyu mukino wasubitswe. Bwa mbere wari kuba ku itariki ya 14 Nzeri 2024 ariko urasubikwa kuko APR FC yari gukina na Amaz FC muri CAF Champions League. Gutsinda Azam byabaye intandaro yo kongera gusubika umukino wa APR na Rayon Sports kuko itariki zari gukiniraho APR yacakiranye na Pyramids. 


KNC yavuze ko arebye kure abona umukino wa Rayon Sports na APR FC utazakinwa ku itariki 19 Ukwakira 2024


Umukino wa Rayon Sports na APR FC usubitswe inshuro eshatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND