RFL
Kigali

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa yayobowe na Mushikiwabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/10/2024 16:43
0


Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye inama ya 19 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, afatanyije na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron



Kuri uyu wa Gatanu, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu Bufaransa, bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ba OIF, mu Mujyi wa Villers-Cotterêts, uherereye mu bilometero 80 mu majyaruguru y’iburasirazuba ya Paris.

Muri uwo mujyi ni ho Igifaransa cyemejwe nk’ururimi rw’igihugu cy’u Bufaransa mu 1539, gisimbuye Ikilatini. Iyi nama yayobowe na Louise Mushikiwabo afatanyije na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ifite intego igira iti "Hanga, shaka udushya, ubundi ukore ubucuruzi mu Gifaransa.," aho yibanze cyane ku guhanga imirimo mu rubyiruko.

Ku munsi wa Kabiri w’inama, biteganijwe ko Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizabera mu muhezo bizaba byiga ku bwumvikane ku buryo bushya bw’imikoraranire hagati y’ibihugu, bizaba biyobowe na Perezida Macron. Iyi nama izasozwa n’isinywa ry’amasezerano y’i Villers-Cotterêts

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF)

Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame na Madamu muri iyi nama yafatanije na Mushikiwabo kuyobora

Iyi nama ya OIF ibaye ku nshuro ya 19





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND