RFL
Kigali

U Bubiligi na Lesotho byabonye ubwigenge! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/10/2024 9:09
0


Tariki ya 4 Ukwakira ni umunsi wa 277 w’umwaka ubura iminsi 88 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu by’ingenzi byabaye kuri iyi tariki:

1745: Muri Autriche hatangiye intambara yashyamiranyije abatuye muri iki gihugu, habaye no kwambika ikamba i Francfort-sur-le-Main umwami w’abami François I umugabo wa Marie-Thérèse wa Autriche.

1824: Hatangajwe ku mugaragaro Repubulika ya Mexique.

1830: U Bubiligi bwabonye ubwigenge.

1853: Hatangiye intambara ya Crimée.

1930: Habaye impinduramatwara muri Brazil.

1943: Corse yarangije kubohorwa mu ntambara ya kabiri y’isi.

1957: Icyogajuru cya mbere cyoherejwe mu kirere n’Abarusiya cyitwa Spoutnik 1.

1966: Lesotho yabonye ubwigenge.

1991: Hasinywe amasezerano yo kurinda inyanja nini ya Antarctique

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki:

1822: Rutherford B. Hayes, Perezida wa 19 wa Amerika.

1916: Vitaly Ginzburg,umuhanga mu bugenge ukomoka mu Burusiya wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Bugenge muri 2003.

1918: Kenichi Fukui, umuhanga mu butabire ukomoka mu Buyapani wahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri bwo mu 1981.

1938: Kurt Wüthrich, umuhanga mu butabire ukomoka mu Busuwisi yahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri bwo mu 2002.

1988: Derrick Rose, umukinnyi wa Basketball ukomoka muri Amerika.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1305: Kameyama, umwami w’abami w’u Buyapani.

1582: Thérèse d’Avila,umutagatifukazi ukomoka muri Espagne.

1947: Max Planck, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Budage wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bugenge muri mu1927.

1996: Silvio Piola, umukinnyi wa football ukomoka mu Butaliyani.

2010: Norman Wisdom, umunyarwenya w’Umwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND