Kigali

Hashinzwe ikigega IMF: Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/12/2024 8:44
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 29 Ukuboza ni umunsi wa 364 mu minsi igize uyu mwaka, hasigaye iminsi ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1170: Musenyeri Mukuru wa Cantorbery, Thomas Beckett yishwe ku bw’itegeko ryatanzwe n’Umwami Henri II.

1798: U Bwongereza n’u Burusiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ngo bibashe guhangana n’u Bufaransa.

1808: Havutse Andrew Johnson wabaye Perezida wa 17 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1845: Nibwo Texas yabaye Leta ya 28 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1911: U Bushinwa bwahindutse Repubulika, bigizwemo uruhare na Sun Yat-Sen.

1945: Hashinzwe ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF/FMI), hagamijwe kunganira no gufasha mu iterambere ry’ibihugu byasigaye inyuma mu majyambere, binyujijwe mu nguzanyo zihoraho.

1946: Havutse Marianne Reich bitaga Marianne Faithfull, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyi w’amafilime.

1972: Indege Lockheed L-1011 ya Kompanyi Eastern Air Lines yasandariye i Everglades ihitana abagenzi 99 mu 176 bari bayirimo. Byafashwe nk’igitangaza ko 77 basohotsemo ari bazima.

1975: Igisasu cyo mu bwoko bwa bombe idakanganye cyaturikiye ku kibuga cy’indege cy’i La Guardia - New York, gihitana abantu 11, hakomereka abandi 75.

2000: Ubwato bubiri bwagonganiye mu ruzi rwa Meghna muri Bangladesh, hapfa abantu 80 na ho 170 baburirwa irengero. Hashize imyaka irenga icumi yose bitaremezwa ko bapfuye, ku mpamvu imwe rukumbi ngo “imirambo yabo ntiraboneka”.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND