RFL
Kigali

APR WBBC na REG WBBC zageze ku mikino ya nyuma ya betPawa Playoffs

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/10/2024 8:20
0


REG WBBC na APR WBBC zageze mu mikino ya nyuma ya betPawa Playoffs muri Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball mu babogre.



REG WBBC na APR WBBC, zageze ku mikino ya nyuma ya betPawa Playoffs, nyuma yo kwitwara neza zigatsinda imikino itatu ya mbere muri itanu iba iteganyijwe muri kimwe cya kabiri. 

Ubwo REG na APR zageze ku mikino ya nyuma, amakipe nka GS Marie Reine Rwaza na Kepler W BBC yasezerewe muri kimwe cya Kabiri  yo azarwanira umwanya wa Gatatu. Gusa ni ku nshuro ya mbere aya makipe yari akinnye Kamarampaka. 

Ibi byose byagezweho mu ijoro ryo ku wa Gatatu itariki 2 Ukwakira 2024 ubwo muri Petit Stade hakinwaga imikino y’umunsi wa Gatatu ya Kamarampaka mu bari n’abategarugori izwi nka ‘betPawa Playoffs’. Ikaba yari imikino ya kimwe cya kabiri. 

Umukino wa mbere watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba wahuje APR WBBC na GS Marie Reine Rwaza.

Umukino wagiye gukinwa APR WBBC isabwa kuwutsinda igahita igera ku mukino wa nyuma kuko ariyo yari  yatsinze imikino ibiri ibanza. 

Ibyo APR WBBC yari yizeye nibyo byabaye, nuko umukino urangira iwutsinze ku manota 86-45 ya GS Marie Reine Rwaza, nuko igera ku mukino wa nyuma ityo. 

Umugwaneza Charlotte ukinira APR WBBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino ndetse yabashije gukora ibizwi nka ‘double double’ muri Basketball, yatsinze amanota 19, akora rebounds 20.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa REG W BBC na Kepler W BBC. REG W BBC nayo yagiye gukina uyu mukino isabwa kuwutsinda igahita yerekeza ku mukino wa nyuma kuko yari izi neza ko yatsinze imikino ibiri yari yabanje. 

Ni umukino nawo warangiye REG WBBC igeze ku mukino wa nyuma itsinze Kepler WBBC amanota 70-56.

Uwimpuhwe Henriette ukinira Kepler WBBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 21 mu gihe Reynolds ukinira REG WBBC yatsinze amanota 20 muri uyu mukino.

APR WBBC na REG WBBC nizo zigomba guhurira ku mukino wa nyuma wa betPawa Playoffs 2024, amakipe azakina imikino irindwi, akazatanguranwa imikino ine.

Biteganyijwe ko umukino wa mbere wa nyuma muri betPawa Playoffs uzakinwa ku wa Gatanu tariki  4 Ukwakira 2024.

APR WBBC yageze mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka isezeyere GS Marie Reine Rwaza 


Uko umukino warangiye 

Abakobwa ba GS Marie Reine Rwaza ni ku nshuro ya mbere bakinnye Kamarampaka 

REG WBBC yageze mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka isezereye Kepler 

Kepler W BBC nayo ni ubwa mbere yakinnye imikino ya Kamarampaka 

AMAFOTO ya APR na GS Marie Reine: Mihigo Sadam Mkude 

AMAFOTO ya REG na Kepler: Shema Innocent 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND