RFL
Kigali

Uko umukinnyi wa Manchester City yatawe muri yombi azize telefone y'umufana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/10/2024 14:06
0


Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City n'ikipe y'igihugu ya Portugal, Matheus Nunes yafungiwe muri Espagne azira kwibira telefone y'umufana mu bwiherero bw'akabyiniro.



Mu ntangiriro z'ukwezi gushize kwa Nzeri ni bwo habayeho akaruhuko mu makipe bijyanye nuko amakipe y'ibihugu yarimo arakina amarushanwa atandukanye aho amwe yakinaga UEFA Nations League, andi akina imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 naho andi akina imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Mathieus Nunez usanzwe akinira ikipe y'igihugu ya Portugal ntabwo yari yigeze ahamagarwa kuri iyi nshuro bikaba byaratumbye abyaza amahirwe umusaruro ajya mu kiruhuko mu gihugu cya Espagne.

Ubwo yari muri iki kiruhuko yagiye mu kabyiniro gaherereye i Madrid, agiye mu bwiherero bwako umufana we amufotora atamusabye uburenganzira bituma ahita amwaka iyo telefone yarimo arakoresha yanga kuyimusubiza burundu.

Byatumye uyu mufana w'imyaka 58 ahamagara Police iragenda isangana uyu mukinnyi ya telefone imwambika amapingu ijya kumufunga. Nyuma y'isaha imwe ni bwo yarekuwe habanje kubaho ibiganiro hagati y'abanyamategeko bamuhagariye na Police.

Mathieus yamenyekane cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Wolverhampton Wanderers, aza kuyivamo mu mwaka ushize agiye muri Manchester City ari nayo agikinira kugeza ubu.


Mathieus Nunez wataye muri yombi azize telefone y'umufana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND